Umunyanijeriya, Tomide Olukuade, Impirimbanyi ya muvoma “He For She” iharanira uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ndetse akaba n’impuguke mu by’itangazamakuru, yavuze ko ibibazo byinshi Afurika ihura nabyo bishobora gukemurwa ari uko sosiyete nyafurika yifashishije byimazeyo imbaraga z’abaturage bose nta vangura rishingiye ku gitsina, aho asanga u Rwanda rukwiye kubera urugero ibindi bihugu.
Olukuade, wafashe ijambo mu kiganiro cyabanjirije icyiciro cya gatanu cya SPILL, urubuga rw’ibitekerezo rwâabategarugori bâAbanyafurika yatangije mu mwaka wa 2017, yagaragaje ko âibiba ku mugabane wa Afurika byagaragaje ko atari amariba ya peteroli, ibirombe bya diyama cyangwa ubutaka bwacu bukungahaye kuri titanium bifite ibisubizo by’ibibazo byinshi dufite, cyane cyane ikibazo cy’ubukene â.
Yavuze ko ikibazo cya Afurika gishobora gukemurwa gusa nâabaturage bayo, mu gihe ubwuzuzanye bw’ababasha kuyikorera bose bwakwitabwaho abagore badasigaye inyuma.
Ku bwe nk’uko iyi nkuru dukesha urububuga thisdaylive.com ivuga, umuryango wanze kwemera cyangwa guha umwanya umusanzu wâabagore uzakomeza kuzenguruka mu ruziga kandi ugere ku iterambere rito cyangwa ntirinagerweho.
Yavuze ko kuha umwanya bose, bidakwiye kuguma mu magambo gusa cyangwa mu mvugo z’abanyapolitiki hirya no hino nyamara bidashyirwa mu bikorwa.
Yatanze urugero rw’u Rwanda avuga ko ari urugero rw’igihugu cya Afurika cyakiriye amahame yo kudaheza, uburinganire n’ubwuzuzanye, kandi kikaba kirimo kubona avuga ko ibi bigomba kwiganwa ku mugabane wose.
Olukuade, wanditse igitabo yise, âThe Best Men Are Woman Wrappersâ, ugenekereje mu Kinyarwanda ukaba wavuga ‘Abagabo beza ni abarinzi b’abategarugori’, kigaruka ku bijyanye no kumvikana ku gusaranganya imbaraga hagati y’abagabo n’abagore, atanga inama ko Afurika igomba gusubiza amaso inyuma kugira ngo itere imbere mu gihe kizaza.
Ku bwe, muri Afurika ya mbere y’ubukoloni, abagore bari bafite ishema, bafite imirimo ikomeye muri sosiyete, bakora ibikorwa byâubukungu byo mu rwego rwo hejuru kandi ahanini akenshi bakishingikiriza ku bagabo kugira ngo bakore imirimo yihariye.
Olukuade yasabye ko Afurika yakongera kwishakisha kugirango yigobotore ibisigisigi by’iminyururu ikiyiboshye.


