Bayern Munich yijeje kuzana impinduka ifatika mu mupira w’amaguru w’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya FC Bayern Munich ifite ibigwi mu Budage no ku mugabane w’Uburayi yatanze icyizere ko izabasha kuzana impinduka mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda mu buryo bufatika.

Iki cyizere yagitanze ubwo yari imaze gusinyana na RDB amasezerano y’ubufatanye buzageza mu mpeshyi y’umwaka w’2028, bukubiyemo ingingo zitandukanye zirimo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda no guteza imbere umupira w’abakiri bato.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’iyi kipe, Jean Christian Dreesen yagize ati: “Tuzamamaza Visit Rwanda kandi dufasha u Rwanda mu mupira w’amaguru mu rubyiruko kubera ko iki gihugu kirashaka gukura muri siporo. Afurika ni umugabane w’amahirwe. Iyi ni intambwe ikurikira y’ingenzi mu kugeza FC Bayern ku rwego mpuzamahanga.”

Andreas Jung ushinzwe amasoko muri FC Bayern yongereyeho kandi ko urubyiruko rw’u Rwanda ruzajya rwitabira irushanwa rya Bayern Youth Cup. Ati: “Tuzafasha Minisitiri ya siporo y’u Rwanda mu guteza imbere gahunda z’umupira w’amaguru w’urubyiruko zirimo FC Bayern Youth Cup. Tuzanamamaza Visit Rwanda nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo kandi duhaye ikaze umufatanyabikorwa mushya wacu mu ishoramari.”

Minisitiri Munyangaju wari uhagarariye guverinoma mu isinywa ry’aya masezerano, yagize ati: “Twishimiye kwifatanya na FC Bayern mu gufasha iterambere ry’umupira w’amaguru w’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa mu Rwanda. Dutegereje ishuri rya FC Bayern aho abahanga ba FC Bayern bazaha ubumenyi abatoza n’abakinnyi bacu. U Rwanda rufite ubushobozi bwo kwigaragaza muri siporo kandi ubu bufatanye buzaha u Rwanda urubuga runini kugira ngo rugere byinshi muri siporo.”

FC Bayern iratanga icyizere cyo guteza imbere umupira w’amaguru wo mu Rwanda, nk’ikipe yikubiye ibikombe bya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage, ikaba inamaze gutwara ibikombe 6 bya UEFA Champions League, irushanwa rikomeye ku mugabane w’Uburayi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Bayern Munich yijeje kuzana impinduka ifatika mu mupira w’amaguru w’u Rwanda
    Ese ibi biri mu ngengo y’imali ya Leta? Abadepite n’abasenateri bazabazwa ukuntu batemeza gushyigikira amakipe y’igihugu maze bagashora za miliyoni mu makipi y’i Bulayi. Ese ubundi nihe Urwanda rutazwi? Ifungwa lya Rusesabagina n’intambara yo muri Congo byonyine byashyize Urwanda mu mwanya wo hejuru mu kumenyekana ku isi. RDB rero nireke gusesagura umutungo wa rubanda mu kwishimisha kwa bake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *