Leta kugeza ku Banyarwanda bose amashanyarazi n’amazi meza biracyari kure nk’ukwezi

Sangiza iyi nkuru

Muri 2017 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi igamije kwihutisha Iterambere (NST1).

Ni gahunda igomba kurangirana n’umwaka utaha wa 2024.

Muri gahunda biteganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2024, Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’ibikorwa remezo birimo amazi meza ndetse n’amashanyarazi ku kigero cya 100%.

Mu gihe habura amezi atatu yonyine ngo Abanyarwanda binjire mu mwaka wa nyuma w’iriya gahunda, birasa n’aho urugendo rukiri rurerure kugira ngo Leta y’u Rwanda igere ku ntego yihaye mu myaka itandatu ishize.

Nko muri 2017 imibare yerekana ko Abanyarwanda bagerwagaho n’amazi meza bari ku kigereranyo cya 87.4%, mu gihe abari bafite umuriro w’amashanyarazi bari 34.4%.

Imibare y’ibyavuye mu Ibarura Rusange rya 2022 yashyizwe ahagaragara muri Gashyantare uyu mwaka, yerekana ko kuri ubu Abanyarwanda bangana na 82.3 ari bo bafite amazi meza mu gihugu.

Ibi bisobanuye ko umubare w’ababona amazi meza wagabanutseho 5.1% ugereranyije n’uko byari byifashe muri 2017.

Umujyi wa Kigali ni wo ufite abaturage benshi bagerwaho n’amazi meza (97.4%), mu gihe Intara y’Uburengerazuba ari yo ifite bake (75.4%).

Muri rusange uturere tukiri inyuma kurusha utundi ni Nyamagabe ifite abaturage bangana na 59% bagerwaho n’amazi meza, Rutsiro (61.2%), Karongi (63.7%), Ngororero (68.6%) na Nyaruguru iri kuri 72.1%.

Mu mbogamizi abaturage bo hirya no hino mu gihugu bamaze igihe bagaragaza, harimo kuba hari amavomo menshi yubatswe gusa akaba atazana amazi; by’umwihariko nko muri iki gihe cy’impeshyi.

Ku bijyanye n’amashanyarazi, ibyavuye mu ibarura byerekana ko kuri ubu Abanyarwanda bangana na 61% ari bo bafite umuriro w’amashanyarazi.

Ibi bisobanuye ko mu myaka itandatu ishize, ingo zifite umuriro w’amashanyarazi mu gihugu ziyongereyeho 26.6%.

Mu gihe habura amezi mbarwa kugira ngo u Rwanda rugere mu mwaka wa nyuma wa gahunda ya NST1, ingo zingana na 39% ni zo zigikeneye kubona umuriro w’amashanyarazi.

Ni ibisobanura ko mu gihe gisigaye Leta y’u Rwanda ikwiriye gukoresha incuro ziruta izakoreshejwe mu myaka itandatu ishize kugira ngo igere ku ntego y’uko muri 2024 Abanyarwanda bose bagomba kuba bafite umuriro w’amashanyarazi.

Kuri ubu Umujyi wa Kigali ni wo ufite ingo nyinshi zifite umuriro w’amashanyarazi (89.7%), mu gihe Intara y’Amajyaruguru ari yo ikiri inyuma kuko abayituye bafite umuriro w’amashanyarazi bangana na 54.1%.

Uturere turi inyuma mu gihugu kurusha utundi ni Gatsibo iri Ngororero iri ku kigero cya 40.5%, Nyabihu (47.0%), Gatsibo (48.8%), Gicumbi (49.1) na Gakenke iri kuri 49.7%.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *