Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazikozemo impinduka zasize azamuye mu ntera ba Lieutenant Colonel 10 abaha ipeti rya Colonel.
Abazamuwe mu ntera nk’uko Igisirikare cy’u Rwanda cyabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama, barimo Lt Colo Joseph Mwesigye, Lt Col Simba Kinesha, Lt Col Ndizeye Egide na Lt Col William Ryarasa ukuriye ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro.
Abandi bazamuwe mu ntera ni Lt Col Sam Rwasanyi, Lt Col Issa Senono, Lt Col Thadée Nzeyimana, Lt Col Safari Alphonse, Lt Col Butare Fidèle na Lt Col Nyirihirwe Emmanuel.
Umukuru w’Igihugu yanashyizeho abayobozi bashya ba za Diviziyo zigize Igisirikare cy’u Rwanda.
Abo yashyizeho ni Maj Gen Emmy Ruvusha yagize umuyobozi wa Diviziyo ya mbere na Maj Gen Eugène Nkubito wagizwe umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu.
Brig Gen Muhizi Pascal nyuma yo gusoza ubutumwa muri Mozambique yagizwe umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri, Brig Gen Vincent Gatama agirwa umuyobozi wa Diviziyo ya kane, na ho Brig Gen Frank Mutembe agirwa umuyobozi wa Diviziyo ya Task force.
Ni mu gihe Brig Gen Andrew Nyamvumba wari usanzwe akuriye ibikorwa n’amahugurwa mu ngabo z’u Rwanda yagizwe Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu karere ka Musanze.
Ni impinduka zahise zitangira kubahirizwa zigitangazwa.



One Response
Perezida Kagame yakoze impinduka muri RDF
Bibaho ko Division 1 iyoborwa na ba Gen.Babiri?