Ambasaderi w’u Bufaransa akomeje gusuzugura abasirikare bayoboye Niger

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Bufaransa, Sylvain Itté, akomeje gusuzugura abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Niger baherutse kumuha amasaha 48 ngo abe yavuye muri iki gihugu.

Tariki ya 25 Kanama 2023 ni bwo aba basirikare bayobowe na General Abdoulamane Tchiani birukanye uyu ambasaderi, nyuma y’aho yanze kwitabira inama yateguwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’agateganyo wa Niger.

Ambasaderi Itte kandi yirukanwe, azira ko “u Bufaransa bukomeje kubangamira inyungu za Niger” kuva ubutegetsi bw’iki gihugu bwahirikwa tariki ya 26 Nyakanga 2023. Gusa we yavuze ko ntaho azajya, kuko aba basirikare “bari ku butegetsi mu buryo butemewe n’amategeko badafite ububasha” bwo kumwirukana.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu kiganiro aherutse kugirana na ba Ambasaderi i Paris tariki ya 28 Kanama 2023, na we yatangaje ko uyu mudipolomate atazava muri Niger n’ubwo yakomeza gushyirwaho igitutu cyinshi.

Ubutegetsi bw’aba basirikare bayoboye Niger, ubwo amasaha bwahaye Ambasaderi Itte ngo ave mu gihugu yari yegereje kandi atarabyubahiriza, bwafashe icyemezo cyo kumufungira amazi n’umuriro, bwihanangiriza abamuha ubufasha.

VOA iherutse gutangaza ko aho Ambasaderi aherereye hatazwi, mu kwerekana ko yaba yaravuye mu rugo yabagamo muri Niger, ariko amakuru menshi akemeza ko akiri muri iki gihugu kiyobowe by’agateganyo n’abasirikare bamwirukanye.

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) na wo uherutse gutangaza ko ushyigikiye icyemezo Ambasaderi Itté yafashe cyo kuguma muri Niger, uhamya ko aba basirikare badafite ububasha bwo kumwirukana kuko bagiye ku butegetsi binyuranyije n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *