Imibiri 32 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yataburuwe muri Stade Amahoro i Remera.
Iyi mibiri yatangiye kuboneka mu byumweru bibiri bishize.
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu murenge wa Remera, Pauline Rutazana, yabwiye The New Times ko kuri ubu harimo gukusanywa amakuru hagamijwe kumenya ba nyiri iriya mibiri, ndetse n’intandaro y’urupfu rwabo.
Yagize ati: “Ni byo hari imibiri yabonetse muri Stade. Yamaze kuhavanwa ijyanwa ku biro by’Umurenge wa Remera, rero haracyakusanywa amakuru ayerekeyeho.”
Rutazana yavuze nk’ubuyobozi bw’umurenge bari gukorana n’inzego zirimo Ibuka kugira ngo hamenyekane ababa bazi bariya bantu.
Ku wa Kane tariki ya 31 Kanama ni bwo hateganyijwe inama igamije gushaka uko bariya bantu bamenyekana.
Muri Stade Amahoro aho iriya mibiri yavanwe mu 1994 hahungiye Abatutsi benshi, mbere yo kugabwaho ibitero by’Interahamwe, Abasirikare ndetse n’abajandarume.
Byari mbere y’uko ingabo za RPA zijya kurokora abatari bakishwe zikabahungisha.
Reverend Pasiteri Antoine Rutayisire uri mu Batutsi bari barahungiye muri Stade Amahoro, avuga ko hari impamvu nyinshi zatuma iriya Stade ibonekamo imibiri y’abantu.
Muri zo harimo kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi iruhande rwa Stade Amahoro hari hubatse ibiro bya Komine ndetse na sitasiyo ya Polisi, aha akaba ari ho abakekwagaho kuba ibyitso by’Inkotanyi bafungirwaga.
Reverend Pasiteri Rutayisire avuga ko bishoboka ko bamwe mu bari bafungiye hariya bahiciwe akaba ari na ho bashyingurwa.
Yunzemo ko mu ijoro y’itariki ya 06 Mata mu 1994 imihanda iri hafi ya stade kimwe n’utundi duce twegereye ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali hagabwe ibitero n’Interahamwe n’abasirikare ba leta.
Icyo gihe ngo Abatutsi benshi basanzwe mu mihanda bishwe.
Reverend Pasiteri Rutayisire yagaragaje kandi ko ingabo za leta zarashe kuri Stade, zibasira abaturage bari bayihungiyemo.
Yibukije ko icyo gihe abantu benshi bapfuye, mbere yo kungamo ko bashobora kuba ari bo bari gutabururwa nyuma y’imyaka hafi 30.


