Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko kugeza ubu hamaze kugaragara abantu 8 bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside, umwe akaba yaramugaragayeho ku wa 6 Mata bucya hatangira gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, abandi bagenda bayigaragaza uko iminsi yagiye ihita kugeza ubu 8 bakaba bari mu maboko ya polisi.
Mu kiganiro na Bwiza.com , umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,madame Mukamana Claudette yavuze ko iyi ngengabitekerezo ya Jenosida yagiye irangwa n’amagambo asesereza yagiye abwirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku bw’amahirwe nta wagaragaje ibikorwa byo guhohotera uwarokotse Jenoside, haba mu buryo bwo kugira uwo bakomeretsa, bica, batemera itungo cyangwa bakorera ubundi bugome nk’uko hari aho byagiye bigaragara hirya no hino mu gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “muri abo bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside harimo 3 bo mu murenge wa Gihombo, 3 bo muri Kanjongo, 2 bo muri Bushenge n’umwe wo muri Shangi. Muri aba bose barimo umugore umwe wo mu murenge wa Bushenge,ubwo bari bavuye kwibuka yagaragaweho n’amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside aho yavuze ngo ese ko bibuka Abatutsi bazize Jenoside, Abahutu baguye muri Kongo bo bazibukwa ryari”?
Yakomeje agira ati “Abenshi aya magambo bagiye bayavugira mu kabari, mu mayira nk’uko abantu bavuye kwibuka no mu ngo basanzeyo abarokotes Jenoside aho kubafata mu mugongo bakababwira amagambo mabi nk’ayo akomeretsa,bose bakaba bari mu maboko ya polisi bari kubibazwa,kuko byabanje kugenzurwa bagasanga ari ingengabitekerezo ya Jenoside.’’
Asaba abaturage kudakinisha amagambo nk’ayo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ihanwa n’amategeko kandi ibihano bikarishye,akanasaba kandi abaturage kudahishira uwo ari we wese bazabona agaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari uburozi bubi, uyiketsweho bakaba bagomba kwihutira kumushyikiriza inzego zibishinzwe ngo abibazwe.
Avuga ko mu bakiri bato nta numwe wagaragayemo kuko muri abo, umuto ni ufite imyaka 39,akavuga ko ikwiye gukumirirwa kure uhereye mu bakiri bato,kugira ngo aba bakuru bayibakwirakwizamo babure aho bamenera.
Abaturage baganiriye na Bwiza.com, na bo bavuze ko bitumvikana kuba ku nshuro ya 23 Abanyarwanda bibuka ariya mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abagitinyuka kurangwa n’amagambo cyangwa ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside,bakaba badakwiye kwihanganirwa.
Kamatari Franà§ois aragira ati ” twumva umuntu ugisonga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ababwira amagambo y’ubugome cyangwa ashaka kubagirira nabi mu bundi buryo adakwiye kwihanganirwa na gato,akwiye kubibarizwa mu ruhame rw’abandi baturage kugira ngo na bo babone ko buriya ari uburozi bubi budakwiye gukinishwa.’’
Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko kandi bwafashe ingamba zo gukomeza guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside kimwe n’abahakana Jenoside cyangwa bakanayipfobya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


