Ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire, kugeza ubu ritaremerwa ku mugaragaro n’amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa Kane, itariki 11 Gicurasi 2017, ryamaganye iyicwa ry’umuyoboke waryo, habonetse umurambo we nyuma y’uko hari hashize iminsi aburiwe irengero.
Jean Damascene Habarugira, yari umuyoboke wa FDU Inkingi mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, yaburiwe irengero ari ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nk’uko Boniface Twagiramana, Visi Perezida wa FDU yabitangarije AFP aboneraho no kwamagana ubwicanyi bwakorewe umuyoboke wabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda, ACP Theos Badege, avuga ko umurambo wa Habarugira wabonetse kuwa Mbere ushize iruhande rw’umuhanda wo mu Karere ka Bugesera, mu birometero nka 60 uvuye aho yari atuye.
Ku ruhande rwe, visi perezida wa FDU, Twagirimana yavuze ko Habarugira yari amaze iminsi afitanye amakimbirane n’abayobozi b’ibanze kubera ko atemeraga politiki y’igenamigambi mu buhinzi ya Guverinoma.

Habarugira bivugwa ko yahoze mu gisirikare ngo yari yaburiwe irengero nyuma yo kwitaba gahunda yari afitanye n’undi wahoze mu gisirikare witwa Theophile Bizimana ushinzwe umutekano mu mudugudu wabo.
Igipolisi cy’u Rwanda kikaba cyemeza ko cyataye muri yombi uyu Bizimana ku Cyumweru, cyongeraho ko iperereza ririmo gukorwa kuri uyu ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Habarugira, ariko nticyagira byinshi kimuvugaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


