Umunyamakuru Ngoboka Sylvain wari ufungiwe mu kigo cy’inzererezi cya Tongati mu karere ka Karongi guhera tariki ya 14 Nyakanga 2023 yafunguwe.
Ubwo Ngoboka yafatwaga, byavugwaga ko yafatiwe mu kabari muri Rubengera. Andi makuru yavugaga ko yazize kuba yarabajije abashinzwe umutekano impamvu bashyiraga muri ‘Pandagari’ abantu kandi atari afite ikarita y’umunyamakuru.
Ubwo yari amaze iminsi atawe muri yombi, Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, akaba ari umwe mu bafite mu nshingano ikigo cy’inzererezi cya Tongati, Mukase Valentine, yabajijwe niba azi aya makuru, asubiza ko ayazi ariko atari yakamenye impamvu yabiteye.
Visi Meya Mukase yatangaje ati: “Ngoboka yafashwe muri operation y’inzererezi. Murabizi ko hajya haba imikwabu yo gufata abantu bari aho, bazerera, badafite ibyo bakora. Ubwo rero, ntabwo nzi rwose uko yageze muri izo nzererezi.”
Ni mu gihe byavugwaga ko itabwa muri yombi ry’uyu munyamakuru ryaba rifitanye isano n’inkuru zivugira abaturage akorera muri Karongi n’uburyo yigeze kunenga bamwe mu bayobozi b’aka karere, ashingiye ku manza abirukanwe mu kazi mu buryo butemewe bagatsinze.
Ngoboka yavuganye na mugenzi we akaba n’inshuti ye bakorana bya hafi, Nshimiyimana Eric uzwi nka Koffito, amutangariza ko koko yavuye mu kigo cy’inzererezi, yongeraho ko ariko mu gihe yari afunzwe, uburenganzira bwe butubahirijwe.
Yagize ati: “Natashye, ndi mu rugo, nta kibazo mfite. Ntabwo nari mbayeho nabi. Icyo ni kimwe ariko nari mbayeho nabi mu bijyanye n’uburenganzira bwanjye. Ntabwo nari nemerewe gusurwa, ntabwo nari nemerewe telefone kandi amabwiriza amanitse ahantu tuba, ibyo byose biremewe. Nkubwiye bibiri mu bintu 17 twemerewe.”
Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, rwemeje ifungurwa rya Ngoboka, kandi ko yazize kuterekana ikarita y’umunyamakuru. Ruti: “Twishimiye Meya w’akarere ka Karongi ku irekurwa rya Ngoboka Sylvain wari ufungiwe muri Tongati Transit Center. Ubwo yatabwaga muri yombi azira ubuzererezi, ntiyari afite ikarita y’umunyamakuru igifite agaciro. Yafunguwe nyuma y’aho RMC ibyinjiyemo.”
RMC iravuga ko umwuga w’itangazamakuru ukwiye kubahwa no kurindwa, kandi ko abanyamakuru bakwiye kujya bagendana amakarita y’akazi yabo. Iti: “Tuributsa abanyamakuru bose kugendana amakarita y’itangazamakuru agifite agaciro ku bw’umutekano wabo no kugira ngo bamenyekane. Itangazamakuru ni umwuga ukwiye kubahwa no kurindwa.”
Ngoboka yakoreye ibinyamakuru bitandukanye mu gihugu, yibanda ku nkuru zo mu ntara y’Uburengerazuba. Arahamya ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano n’ikinyamakuru yashinze.



2 Responses
Umunyamakuru Ngoboka wari ufungiwe mu nzererezi yarekuwe
Ndabona nubundi agisa ninzererezi.Babe bamugumanye
Umunyamakuru Ngoboka wari ufungiwe mu nzererezi yarekuwe
Uko ibihe bihora bisimburana ninako nawe bazagysimburayo soleil we