Ibiro bya Croix Rouge yo muri Centrafrica mu mujyi wa Alindao mu majyepfo y’igihugu byatangaje ko abaturage benshi biciwe mu bugizi bwa nabi bwabaye hagati y’itariki 8 kugeza ku itariki 10 Gicurasi bivugwa ko bwatewe no guhangana hagati y’umutwe wa UPC w’uwitwa Ali Darass ndetse n’umutwe wa gikirisitu wa Anti-balaka.
“Ubwo bugizi bwa nabi bwamaze iminsi itatu ariko ntitwabashije kuzenguruka mu duce twose kubera abantu bitwaje intwaro baduteraga ubwoba,” uwo ni umwe mu bakorerabushake ba Croix Rouge kuri uyu wa Kane, itariki 11 Gicurasi mbere yo kungeraho ko babashije kugera mu duce (quartiers) dutatu gusa tw’umujyi wa Alindao, aho babashije gukura imirambo 37 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ndetse banahasanga inkomere zigera ku 110.
Nk’uko byatangajwe n’umupadiri ukorera muri uyu mujyi, ngo ubu bugizi bwa nabi bwakozwe n’inyeshyamba za Ali Darass ukuriye UPC (Union pour la paix en Centrafrique). Uyu avuga ko Ali yari mu mujyi wa Alindao kuwa Mbere, itariki 08 Gicurasi, ubwo ubugizi bwa nabi bwa mbere bwatangiraga. Ngo yari muri uyu mujyi azenguruka avuga ko umutwe wa AntiBalaka uri muri ibi bice.
Ahagana mu masaha ya saa sita nibwo urusaku rw’intwaro nto n’inini rwatangiye kumvikana rumara amasaha menshi, aho uyu mupadiri yatangaje ko batari bazi abari guhangana. Avuga ko yari kumwe na musenyeri n’undi mupadiri ubwo babonanaga na Ali Darass, ariko ngo nyuma y’inama yabo yanagenze neza, ariko ngo mu gusubirayo bagahura n’ikibazo cy’insoresore z’Abayisilamu zari zitambitse mu muhanda zifite imihoro zishaka kubica ariko bakizwa n’abantu ba Ali Darass nk’uko uyu yabitangarije Jeune Afrique.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kubera aya makimbirane, abaturage basaga 3000 barahunze, uyu mupadiri akaba avuga ko hari abantu batwikiwe mu mazu ari bazima kubw’amahirwe hakagira bamwe bazisohokamo ari bazima.
Biravugwa ko aba baturage 3,000 kuva kuwa Mbere bari bari guhungira ku kiliziya cy’Abagatulika.
Muri iki gihugu kandi, undi musirikare w’Umuryango w’Abibumbye yasanzwe yapfuye, aba abaye umusirikare wa gatanu wa Loni wiciwe muri iki gihugu muri iki cyumweru aho izi ngabo zakomeje kwibasirwa.
Abakekwaho kuba inyeshyamba z’umutwe wa gikirisitu wa Anti-Balaka bagabye igitero kuwa Mbere ku modoka z’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye hafi y’umupaka wa Repubulika iharanira emokarasi ya Congo.
Mu kurasana, umusirikare ukomoka muri Cambodge yarishwe, abandi baratatana, umurambo w’umusirikare ukomoka muri Maroc uza kuboneka nyuma, ndetse n’indi mirambo itatu y’abandi basirikare bakomoka muri Cambodge yabonetse kuwa Kabiri. Abayobozi muri Loni bakaba bavuga ko iyi mirambo yabonetse yakorewe iyicarubozo rikomeye ku buryo no kumenya ba nyirayo bitari byoroshye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


