Rusizi: Yakatiwe imyaka 3 y’igifungo nyuma yo gusanga yakoraga ubuganga atarabwigiye

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Ndayizeye Eric yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 irimo umwe azakora n’indi ibiri izasubikwa nyuma yo gusanga yakoraga ubuganga mu buryo bunyuranyije n’amategeko yifashishije inyandiko mpimbano.

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwamukatiye rumaze kumuhamya icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano zigizwe n’impamyabumenyi mu buvuzi n’izindi nyandiko zinyuranye yari yasabishije akazi K’ubuganga mu bitaro bya Mibirizi nk’uko amakuru ava mu Ubushinjacyaha bw’Igihugu avuga.

Ndayizeye Eric yamenye ko mu bitaro bya Mibirizi bakeneye abaganga, nuko ku itariki ya 13/03/2017 ajyanayo ibyangombwa byanditse mu mazina ye by’ibihimbano atangira akazi. Ibyo byangombwa bigizwe n’impamyabumenyi yo mu Ishami ry’ubuvuzi no kubaga (Bachelor of Medecine and Surgery) yatanzwe na Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, icyemezo gitangwa n’urugaga rw’abaganga na seritifika z’amahugurwa anyuranye z’impimbano.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma y’ukwzi kwose ari mu kazi, kuwa 11 Mata 2017 nibwo ubuyobozi bw’ibitaro bwatahuye ko atigeze yiga iby’ubuganga ashyikirizwa Ubugenzacyaha.

Urukiko kandi rwategetse ko inyandiko zose z’impimbano za Ndayizeye zinyazwe zikazatwikwa urubanza rumaze kuba itegeko.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *