Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Nyagatare ndetse nabo mu nkengero zawo baravugako babangamiwe n’inyamaswa zo mu bwoko bw’Ibitera ngo kuko aho mu mujyi zimaze kwangiza inyubako ndetse abandi zikabangiriza imyaka mu mirima.
Ukigera mu mujyi wa Nyagatare cyane cyane mu masaha y’agasusuruko ndetse na nimugoroba usanganirwa n’urujya n’uruza rw’inyamaswa z’Ibitera ziri gutembera mu mujyi izindi zakwiye imishwaro mu muhanda .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkuko bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com babitangaje, izi nyamaswa ngo zibera mu ishyamba riri munsi y’umujyi wa Nyagatare, zikaba zibangamiye abaturage bo muri uyu mujyi ndetse nabo mu nkengero zawo, aho bavuga ko zibangiriza imyaka naho abazanye ibicuruzwa mu isoko zikabibatesha bakabibonamo ibihombo nkuko aba baturage babisobanura.
Kamali Ernest ni umwe mu baturage bavuga ko ibi bitera bibangiriza cyane. Aragira ati :“Birya imyaka yacu twihingiye, nta muntu uhinga ikigori ngo agisarure, niyo ufite ikintu mu ntoki ibitera birakikwambura .”
Mugenzi we witwa Donatille Mukamana nawe avuga ko ibi Bitera bibarizwa mu bibazo bibabangamira cyane. Aragira ati : “Biratuzengereza, bivunagura ibiti, umutu iyo yikoreye nk’ibintu biribwa zikamwirukaho zikabirya .”
Aba baturage mu byifuzo byabo basaba ubuyobozi ko bwashaka aho zijyanwa hagenewe zikavanwa mu mujyi kuko zikomeje kubahombya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwizeza aba baturage ko burimo gushaka uburyo izi nyamaswa zabungwabungwa neza bafatanyije n’urwego rushinzwe kubungabunga inyamaswa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Kayitare Didas avuga ko iki kibazo bakizi kandi batangiye kugifatira umwanzuro bafatanyije n’ikigo cyibifite mu nshingano.
Aragira ati: “Ubukerarugendo ni bwiza ariko ntibukwiye kubangamira iterambere, ku bijyanye n’Ibitera hari umukozi wa RDB uherutse kudusura areba ikibazo Ibitera biteza aho iyo bishonje birya imyaka y’abaturage, turi mu biganiro kugira ngo harebwe icyakorwa .
Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iki kibazo cy’Ibitera kirimo gukemuka, abo ibyo bitera byangirije ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare ntaho bugaragariza abaturage ko buzabashakira ingurane cyangwa ubwishyu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Prince Theogene NZABIHIMANA





