“Ubwicanyi muri Goma. Ntidushinje FARDC …. Abicanyi bakomoka mu barinzi ba perezida (GR). Utanga amabwiriza nta wundi ni Félix Tshisekedi ku giti cye (ingingo ya 10 Itegeko- No 13-063 ryerekeye imitunganyirize n’imikorere y’ingabo zishinzwe kurinda repubulika (garde républicaine)”, uyu ni Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa komisiyo y’Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uyu mugabo wahoze ayoboye komisiyo y’igihugu y’amatora kubwa Joseph Kabila, ubu ubarizwa mu buhungiro nyuma yo kutumvikana n’ubutegetsi buriho, avuga ko Perezida Tshisekedi afite amaraso y’abanyekongo mu biganza kandi agomba kubibazwa.
Abinyujije kuri Twitter, Nangaa yagize ati “Tshilombo n’ibyitso bye bafite amaraso y’Abanyekongo mu ntoki zabo, bazabisubiza. Ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane zigera mu 100 ntibushobora kugenda budahanwe. Oya. Ku miryango yacu, tuzitabaza Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’Abaturage n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera icyaha rusange n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Nangaa akomeza avuga ko hagati aho, ubutegetsi burimo kugerageza kuburizamo ibyabaye buhagarika interineti no kwibasira inzu bwite ya Perezida Kabila. Kurangaza rubanda no kubeshya ko burimo gukora iperereza ku byabaye kandi nta kizavamo.
Ati “Uburasirazuba bwa Congo burava amaraso menshi. Bashishikajwe n’ubutunzi bwabwo gusa. Gucecekesha kw’abayobozi b’iburasirazuba (Muri Kivu) guteye amakenga!”
Akomeza avuga ko kuba Tshisekedi yaragumishijeho état de siège nyamara benshi barifuzaga ko ivanwaho ari ikimenyetso.
“Intego ntabwo ikiri intambara, ahubwo ni akajagari. Kwica, kunyereza, intambara ya politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi n’ubugome. Witonde, nta manda ya kabiri izaba”.


