Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika gutanga umusanzu munini mu rwego rw’ubushakashatsi, hagamijwe gushakira ibisubizo ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ku Isi.
Ubu busabe yabutangiye mu nama nyafurika yiga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe iri guhuriza abakuru b’ibihugu by’uyu mugabane n’abafatanyabikorwa mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa 5 Nzeri 2023.
Umukuru w’Igihugu, ashingiye ku bipimo bya gihanga byafashwe, yibukije abitabiriye iyi nama ko ukwezi kwa Nyakanga 2023 ari ko kwaranzwe n’ubushyuhe bwinshi mu mateka ya muntu, bityo ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe gikwiye gushakirwa ibisubizo byihutirwa, cyane ko ari umutwaro uremerera cyane Afurika.
Yagize ati: “Uburyo bwiza ni uko Afurika yagira uruhare rukomeye mu bushakashatsi bugamije gushakira ibisubizo ibibazo by’ibihe. Afurika yunze ubumwe kandi izakomeza yunga ubumwe muri iyi gahunda.”
Ku Rwanda, Perezida Kagame yasobanuriye abitabiriye iyi nama uburyo rwatangije gahunda yitwa Ireme Invest, imaze gukusanyirizwa amafaranga abarirwa muri miliyari 200, agamije gufasha abikorera mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika bigera kuri 20. U Bwongereza buhagarariwe bwemeye gutanga umusanzu w’amapawundi miliyoni 43, Ubumwe bw’Abarabu (UAE) bwo bwemera gutanga abarirwa muri miliyoni 3.6 mu rwego rwo gufasha uyu mugabane guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.


