Madamu Jeannette Kagame arasabira abagore n’abakobwa gufashwa kwinjira mu ikoranabuhanga

Sangiza iyi nkuru

Madamu Jeannette Kagame yasabye ibigo bya Leta ndetse n’ibyikorera ku giti cyabyo, gufasha abagore n’abakobwa kwinjira mu ikoranabuhanga na siyansi kugira ngo bagere ku iterambere isi igenda yerekezamo.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 12 Gicurasi 2017, mu nama “Africa’s smart women summit yigaga ku buryo bwo kuziba icyuho mu bijyanye n’ikoranabuhanga gituma abakobwa n’abagore bo muri Afurika basigara inyuma mu iterambere isi igenda igeraho.
Madamu Jeannette Kagame, aravuga ko kugira ngo abagore n’abakobwa bamenye ibibera ku isi, bibasaba gukoresha ikoranabuhanga.
Yagize ati: “ICT yongerera imbaraga abagore n’abakobwa bacu zo kwiyumvamo ubushobozi bwo kugira umusanzu batanga muri sosiyeti”.
Yakomeje avuga ko hazabaho gukomeza gukora ubuvugizi binyuze muri ICT, ku buryo abagore baba nk’inzira igeza ku iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu Rwanda, yagaragaje ko ikoranabuhanga ririmo kwifashishwa n’abakobwa n’abagore kugira uruhare mu gukemura ibibazo, rikabafasha kandi kubona amakuru n’uburezi bufite ireme.
Madamu Jeannette Kagame kandi yagarutse kuri zimwe muri gahunda z’umuryango “Imbuto foundation” abereye umuyobozi mukuru, ziteza imbere abana b’abakobwa, guhemba abatsinze neza buri mwaka hagamijwe kubatera umwete ndetse no guhemba ba rwiyemezamirimo bakiri bato bagize ibyo bigeza ho muri gahunda ya Young Achievers.
Yasobanuye ko mu Rwanda hashyizweho n’ikigega cyiswe Rugori fund kizafasha abagore n’abakobwa kubona imari yo gushora mu mishinga ibateza imbere.
Akaba yasabye ko hatagira usigara mu ikoranabuhanga ubu rifatwa nk’impinduramatwara ya 4 mu rwego rw’iterambere ry’inganda, kuko rizanafasha mu kuziba icyuho gituma abagore n’abakobwa basigara inyuma mu iterambere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore, UN Women, madame Phumzile Mlambo-Ngcuka na we yagaragaje ko hakiri icyuho kinini hagati y’abagore n’abagabo n’ubwo kigenda kigabanuka mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Yagaragaje ko kuri ubu ikinyuranyo kiri kuri 20.3%, agasaba ko inzego zose zagira uruhare mu kukigabanya kurushaho. Ibi ngo bizafasha Afurika kugera ku cyerekezo yihaye cya 2063 ndetse n’icya 2030 gikubiye mu ntego z’iterambere rirambye, SDGs.
Ku isi yose abagore babona akazi babikesha ICT mu mwaka ngo bagera ku bihumbi 120, ku buryo Leta zitagize icyo zikora ngo abagore binjire cyane muri ICT, bajya bahomba akazi kagera ku bihumbi 900 ku mwaka.
Iyi nama yari irimo umufasha wa perezida wa Mali, uwa minisitiri w’intebe wa Sao Tome , visi perezida wa Zambia n’abandi bayobozi b’abagore, bari kumwe n’abafite aho bahurira no guteza imbere umugore.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *