Bamwe mu bakoze ibizamini by’akazi mu burezi mu karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba, baravuga ko bakoze ibizamini by’akazi barabitsinda ariko imyanya batsindiye ntibayibonye.
Bamwe mu baganiriye na Bwiza.com, batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko bakoze ibizamini by’akazi amanota ashyirwa ahagaragara ndetse bamwe mu batsinze baza guhamagarwa n’umwe mu bakozi b’akarere bamenyeshwa ibisabwa kugirango bitegure kujya mu kazi ariko biza kurangira batakabonye.
Uyu aragira ati: “bari batangaje ko bafite imyanya 40 mu burezi ipiganirwa dukora ibizamini tuza mu myanya ya mbere,ariko nta kazi baduhaye”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Undi nawe wari wakoze ikizamini aba uwa mbere ariko mu myanya imaze gutangwa ntabwo yigeze ashyirwa mu majwi yabagomba kubona akazi .
Nawe aragira ati: “numvaga ko byanze bikunze mfite akazi dore ko nari nakoze ikizamini mba uwa mbere ariko byarangiye ntakabonye.”
Mu cyifuzo cyabo barasaba inzego zibifite mu nshingano ko zabakemurirwa ikibazo bakabona akazi batsindiye .
Aganira n’itangazamakuru , Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude mu magambo make nta gisubizo cyizewe agaragariza itangazamakuru, gusa agasaba abakoze ikizamini bose kumwirebera ku giti cye bakagira icyo baganira.
Aragira ati : “abo bakoze ibizamini nibaze bandebe turebe ikibazo cyabo uko kimeze ,baze tuvugane.“
Ubusanzwe ibi bibazo by’akazi mu burezi mu karere Kayonza si ubwa mbere bihagaragaye kuko no mu bizamini biherutse mu gihe gishize nabwo byagaragayemo ibibazo aho bamwe mu bari abakozi b’akarere babifite mu nshingano baje gufungwa ariko biza kurangira bafunguwe ndetse basubizwa mu mirimo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Prince Theogene Nzabihimana/Bwiza.com


