Rusizi: Abaforoderi bajya kugurisha inyongeramusaruro mu mahanga bahagurukiwe

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Murenge wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi, bakomeje kuryamira amajanja kugira ngo bafate abaforoderi bagurisha magendu inyongeramusaruro mu bihugu by’ibituranyi nk’uko byemejwe mu nama yerekeye kwihaza mu biribwa yabereye muri uyu murenge.

Agoronome wo mu Karere ka Rusizi witwa Alice Bayizere yagize ati: “Abaforoderi bagurisha inyongeramusaruro zigenewe abahinzi bo mu gihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu Burundi. Abandi bemeza ko ari Abanyarwanda bafite imirima mu Burundi no muri Congo bakoresha izo nyongeramusaruro mu mirima yabo. Ariko itegeko ryatanzwe ni uko inyongeramusaruro ziva mu Rwanda zitagomba kwambuka umupaka uko byagenda kose. Kubwibyo, abaturage batanze amakuru ku baforoderi batungwa intoki. Kandi basakwa buri cyumweru. Inyongeramusaruro zifashwe ziragarurwa kandi zigasaranganywa abaturage. ”

Ububiko bunini bw’inyongeramusaruro bwahawe amabwiriza gukwirakwiza izo nyongeramusaruro, zigomba gushyirwa mu butaka mu gihe kitarenze icyumweru, kandi bigakurikiranirwa hafi n’abayobozi b’ibanze n’abaturage. Abashinzwe kurinda imipaka ku manywa na nijoro na bo bakaza ubugenzuzi kugira ngo inyongeramusaruro zigume mu Rwanda nk’uko iyi Nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA) ivuga.

Hafashwe ingamba zikaze zo guhana ababigiramo uruhare. Gusaka bikorwa buri gihe ku baforoderi bazwi kugirango barebe niba batabitse inyongeramusaruro. Usibye Bugarama, imirenge ya Nzahaha, Gikundamvura na Butare na yo izwiho kubamo abaforoderi b’inyongeramusaruro.

Akarere kakoze ubukangurambaga kugira ngo kumvishe ko inyongeramusaruro zigomba gukoreshwa mu Rwanda gusa hagamijwe kongera umusaruro w’imirima yo mu gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *