RDC yashyize urwitwazo kuri RDF nyuma yo kwiyicira abaturage

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize urwitwazo ku ngabo z’u Rwanda, nyuma y’uko Ingabo zayo zishe abaturage benshi bari mu myigaragambyo.

Ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama ni bwo Ingabo zo mu mutwe urinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi ziraye mu baturage bigaragambyaga basaba ko Ingabo za MONUSCO ziri muri RDC zataha iwabo.

Imibare itangwa na Leta ya Congo ivuga ko abaturage bishwe bamaze kugera kuri 51.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Congo, Peter Kazadi, mu ijoro ryakeye ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagaragaje RDF nka nyirabayazana yatumye abajepe ba Tshisekedi boherezwa gutatanya abigaragambyaga, mbere yo kubiraramo bakabarasa.

Uyu ashingiye ku makuru yari yatanzwe n’ubutasi bwa gisirikare muri Congo, avuga ko ubwo iriya myigaragambyo yari iyobowe n’umupasiteri Ephraime Bisimwa n’abayoboke be bo mu itorero ryitwa Wazalendo “ingabo z’u Rwanda na zo zari ziri ku bwinshi ku mupaka munini wa Grande Barrière.”

Kazadi yavuze ko kuba Ingabo za RDF zari ku mupaka ari byo byatumye Colonel Mike Mikombe wayoboraga abasirikare barinda Tshisekedi gutegura by’ikitaraganya “urugendo rwo gukanga umwanzi” ku basirikare yari ayoboye.

Yunzemo ko ati: “Ntabwo twazanye abasirikare bacu kabuhariwe ngo bagabe ibitero ku baturage, ahubwo twari tugamije gukora urugendo rwo gukanga umwanzi no kwamagana icyifuzo cy’Abanyarwanda, ndetse no kuvuga duti turiteguye niba mushaka kwambuka umupaka.”

Kuri ubu hari abasirikare batandatu barimo na Colonel Mike Mikombe bari mu maboko y’ubutabera bwa gisirikare bakurikiranweho kwica bariya baturage.

Ni ubwicanyi kandi bwatumye ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bukomeje kotswa igitutu cyinshi.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. RDC yitakanye RDF nyuma yo kwikora mu nda
    Ntabwo ndi umu Politicians ,ariko uwo waba uri we wese wica abo Ushinzwe kurinda ,uba nta muyobozi ukurimo.Ahubwo icyo ukora urebamo Ababa bakuriye iyo myigaragambo ukabagenda imbere y’ubutabera.Kandi soon or later Kisekedi azagezwa imbere y’ubutabera.

    Rwose ibya Congo biransetsa:Ukanga umwanzi (Uwo wita gutyo) wica abaturage bawe?

    Congo Congo Congo wabuze abayobozi rwose pe!!! Abaturage bayo nabo bafite imyumvire iri hasi cyane ikwiye gushyirwa ku rwego rwo hejuru.

  2. RDC yashyize urwitwazo kuri RDF nyuma yo kwiyicira abaturage
    Guys ntabwo umuntu yaba minister ngo avuge amagambo yubugoryi nkayo, RDF kumupaka no kurasa abaturage babo bihura bite niba yarabivuze Koko ndemeranya na Maj Willy Ngoma ko congo iyobowe namabandi+mayibobo aho bigeze Menye DRC iyobowe nabantu barwaye mumutwe

  3. RDC yashyize urwitwazo kuri RDF nyuma yo kwiyicira abaturage
    Ubwo bishe abaturage kugirango RDF nayo imenye ko ariko bazayica! Ndumiwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *