Shyirambere Augustin wakodeshaga inzu Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yari atuyemo, avuga ko no mu busanzwe uri mugabo yari umupangayi ugoranye.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 5 Nzeri, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Kazungu.
Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko wari utuye mu kagari ka Busanza ho mu murenge wa Kanombe w’akarere ka Kicukiro, akekwaho “kwica abantu hanyuma akabashyingura mu nzu yakodeshaga.”
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye ko uyu mugabo yajyaga ajya mu tubari akumvisha abagore yahasangaga gutahana iwe mu rugo, yabagezayo akabica nyuma yo kubiba no kubasambanya.
Nyuma yo kubica ngo yahitaga abajugunya mu mwobo yari yaracukuye mu gikoni cye.
Nyirinzu Kazungu yakodeshaga avuga ko yari amaze igihe yaramwangiye kwinjira mu mutungo we ngo abe yahagenzura, ibyatumye yisanga mu rungabangabo yari amazemo umwaka urenga.
Shyirambere avuga ko Kazungu yimukiye muri iriya nzu muri Mata 2022.
Mu mezi umunani ya mbere ngo yamwishyuraga ku gihe, gusa nyuma atangira kugenda ahinduka. Ngo ni bwo yatangiye kugenda atinda kumwishyura yitwaje impamvu zitandukanye.
Yagize ati: “Yari asigaranye akamenyero ko guguha impamvu z’uko konti ye ya banki yafunzwe, fagitire zitishyuwe mu bucuruzi bwe bwite, kandi ko azanyishyura namara kubona konti ye. ”
Yakomeje agira ati: “Igihe cyose nashakaga gusura iwanjye, Kazungu yahoraga avuga ngo oya, nta mpamvu. Ibintu byansunikiye gusaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo ndebe niba nshobora gusura inzu yanjye.”
Shyirambere avuga ko Kazungu yatawe muri yombi amurimo ubukode bw’amezi arindwi.
Avuga ko yabanje gutekereza ko yaba afite ikibazo cy’amikoro, gusa amusabye kumuvira mu nzu na byo arabyanga.
Kazungu Dénis kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rigikomeje.



3 Responses
Kazungu ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa ‘yari umupangayi uruhanyije’: Uwamukodeshaga inzu
Ese muramuhisha isura kubera iki? Umwicanyi kweri,mwamushyize ahagaragara nutamuzi akamumenya,
Kazungu ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa ‘yari umupangayi uruhanyije’: Uwamukodeshaga inzu
Itekenika. Com.
Kazungu ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa ‘yari umupangayi uruhanyije’: Uwamukodeshaga inzu
Ntimuzamugarure mubantu mumumanure asange shitani niwe akorera