Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushinzwe ibikorwa n’ubutasi, Général-Major Nduru Ychaligonza, kuri uyu wa Kane yasuye ingabo ku mirongo y’urugamba.
Uyu mujenerali yasuye FARDC mu birindiro bitandukanye ifite mu duce imaze igihe irwaniramo n’inyeshyamba za M23.
Ni uduce turimo Kibati, Trois antennes, Kanyamahoro, Kibumba, Rusayo na Mubambiro, ho muri Teritwari za Rutshuru na nyiragongo.
Muri utu duce Gen Nduru yagiye aganira n’abayobozi b’imitwe itandukanye ya FARDC.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, yavuze ko uruzinduko rw’iriya Jenerali ruri mu rwego rwo kwereka abaturage ko FARDC idasinziriye.
Ati: ” Kugera kwa Jenerali majoro muri kariya karere bigamije kwizeza abaturage bacu ko n’ubwo M23 yaciye igikuba ingabo zabo zidasinziriye. Ko abaturage bacu badakwiye kugamburuzwa n’ibinyoma by’abanzi b’igihugu. Umwanzi twese dufite nta wundi utari M23, bityo tugomba gusenyera umugozi umwe kugira ngo tumwohereze kure y’imipaka yacu.”
Abakurikiranira hafi ibyo muri Congo bavuga ko uruzinduko rwa Gen Nduru Ychaligonza ruca amarenga y’uko FARDC ishobora gusubukura imirwano na M23, nyuma y’amezi menshi y’agahenge hagati y’impande zombi.


