Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, cyasabwe kugaruza amadolari ya Amerika 1.280.203,68 (Frw 1.311.546.146) yagendeye ku muhanda wa Huye-Kibeho-Munini mu ntara y’Amajyepfo.
Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yakozwe mu mwaka ushize igaragaza ko aya mafaranga yakoreshejwe muri uyu muhanda w’ibilometero 66 arimo ay’imirimo itarakozwe ndetse n’ay’imirimo yisubiramo.
Nk’uko bigaragara muri iyi raporo, hari amadolari 328.069,50 y’itumanaho yahawe rwiyemezamirimo, amadolari 35.840,56 y’inyigo yo gushyira mu bikorwa imirimo, 44.800,70 y’ubugenzuzi n’ibikoresho byo gupima imiterere y’ubutaka, 309.615,61 yo gushinga ibiro ahakorerwa imirimo n’ikiguzi cy’icumbi rya rwiyemezamirimo n’amadolari 561.877,31 y’imodoka zifashishwa mu kazi.
Kuri uyu wa 7 Nzeri 2023, abayobozi bo muri RTDA bageze imbere ya komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu mutwe w’abadepite, PAC, babazwa ibibazo bitandukanye birimo amakosa yagaragaye by’umwihariko mu mikorere n’isanwa ry’imihanda.
Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline, yavuze ko atari ubwa mbere habayeho ukwishyura amafaranga inshuro nyinshi mu iyubakwa n’isanwa ry’imihanda, ahamya ko abayobozi bo muri RTDA ntacyo bigiye ku hahise.
Yagize ati: “Ubushize tuganira, muribuka ko uriya muhanda wa Karongi mwari mufite ibibazo byo kubara kabiri. Miliyoni 300 na, ndibuka ko cyari ikibazo cyabajyanye no muri investigation mu zindi nzego zibishinzwe. Buriya twari tuzi ko mwize isomo ry’uko mudakwiye kujya muriha inshuro nyinshi ariko ikigaragara, amasomo ashobora kuba atarafashe.”
Uwineza yakomeje agira ati: “Niba BoQ zanyu mutazikorera review ni ikibazo gikomeye. Kugera aho mwajya kugaragarizwa imirimo y’agaciro ka miliyoni 1.280 by’amadolari, murumva icyo bicostinga. Icyo cyo murakidusobanurira mute? Mukwiye kukijya muri detail kuko ntabwo cyumvikana! Twari tuzi ko mwize ariko ntimwize.”
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yabwiye PAC ko yasabye RTDA kugaruza aya mafaranga. Yagize ati: “Harimo imirimo yisubiramo ndetse n’imirimo itarakozwe. Aha rero icyo twababwiye, twarababwiye tuti ‘Aya mafaranga muyagaruze’.”
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko bemera ko aya makosa yabayeho, kandi rwiyemezamirimo azakora imirimo ihwanye na yo. Ati: “Twabanje kwandikira contractor, aba notified, abanza kugira resistance ariko nyuma yabwo yaje kubyemera ko aya mafaranga agomba kuyagarura, ngira ngo twabigejeje no kuri Auditeur Général, twandikira Exim Bank kugira ngo bamukate amafaranga, iradusubiza iti ‘Byaba byiza aho kubakata amafaranga, mwabasaba ko bakora akandi kazi kangana n’ayo mafaranga.’ Tuvugana na bo, barabyemera, twabongereye 2 kilometer yo kugira ngo bakore extention ya kaburimbo ku gice cya Munini. Ni iyo process turimo kugira ngo tumwongere byibura amezi abiri, akore ako kazi.”
Imena yasobanuye ariko ko amafaranga y’u Rwanda akwiye kugaruzwa atakibarirwa muri miliyari 1, ahubwo ngo ni miliyoni 700. Yagize ati: “Ukuntu twagiye tubisobanura, imodoka bakoresheje iyo zirangiye, baraziduha twebwe, dukora nk’uko itegeko ribivuga, ni na kuriya dusanzwe dukora mu mishinga yacu, n’ibikoresho bya topo ni uko. Twebwe turi kugaruza ya 700, kuko bya bindi bizagaruka. Kuko narangiza gukoresha ziriya modoka zose, iriya fleet yose izaza iwacu, na equipment za topo.”
Hari andi mafaranga y’u Rwanda 35.775.000 yishyuwe inshuro zirenze imwe ku muhanda wa Nyagatare-Rukomo. Imena yasobanuriye PAC ko RTDA yaje gutahura iki kibazo, ivugurura amasezerano, iyakata rwiyemezamirimo ku yo yari imusigayemo.


