Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yatangaje ko ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyamwimye ku bushake amakuru ku mafaranga y’u Rwanda 987.242.054 cyakoresheje mu gutunganya igishanga cya Gashora, Bwera na Rwabiharamba.
Ni ikibazo Kamuhire yagejeje kuri komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu mutwe w’abadepite, PAC, kuri uyu wa 8 Nzeri 2023, ubwo yabazaga abayobozi bo muri RAB ku bibazo by’imikoreshereze mibi y’imari n’umutungo wa Leta.
Kurikira ikiganiro cyose hano
Ibi bibazo birashingira kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka ushize, aho agaragaza ko iyi mirimo yakozwe itagira gikurikirana, kandi ko kudatanga ibisobanuro kwa RAB ari ikimenyetso cy’uko amafaranga ya Leta yaba yarakoreshejwe nabi.
Kamuhire yagize ati: “Gashora, Bwera na Rwabiharamba ho RAB ntabwo yashoboye kwerekana aho yahereye isana ngo yerekane n’aho igarukira. Rwiyemezamirimo akavuga ati ‘Twahereye aha’ ariko abo ngabo babikorera ni abahinzi bo mu gishanga umunsi ku munsi kuko ni bo bari bafite ikibazo. Twabegera tukababaza, ko ubundi mwatubwiye, ‘Abasannye bahereye hehe?’ na bo bakatwereka ahandi.”
Yakomeje yerura ko yimwe amakuru, ati: “Aha rero byarananiye, ntabwo nari kubasha kubibara kubera ko amakuru nagombaga guhabwa n’urwego rwa Leta rubifitiye ububasha bwo kumpa amakuru, rwayanyimye ku bushake, ari yo RAB. RAB twereke aho wahereye, ntabyo bampaye. Noneho rero, iyi mirimo ingana na miliyoni 987 ibyo twarabinaniwe kubibara, kandi ibyo twarabiberetse RAB.”
Imbere ya PAC, ntacyo abayobozi bo muri RAB bavuze ku kuba barimye Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta amakuru.


