Amerika irateganya kwivugana Gen. Tchiani uyoboye Niger: Ubutasi bw’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Urwego rushinzwe ubutasi bwo hanze y’u Burusiya (SVR), rwatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaba zifite umugambi wo kwivugana Général Abdourahamane Tchiani uheruka gufata ubutegetsi muri Niger biciye muri Coup d’à‰tat.

Televiziyo ya RT yegamiye kuri Leta y’u Burusiya yatangaje ko Amerika itishimiye uko ibintu muri Niger byifashe, gusa nanone ikaba idashaka kwishingikiriza umuryango wa CEDEAO umaze igihe ufite gahunda yo gukoresha ingufu za gisirikare mu rwego rwo gusubiza ku butegetsi Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa Niger.

Iyi Televiziyo ivuga ko gahunda ya Amerika ari ukurema ‘umuyoboro’ w’abantu bagomba kwivugana Tchiani mu cyimbo cyayo.

RT igendeye ku makuru atangwa n’ubutasi bw’u Burusiya yagize iti: “Abahagarariye inzego z’ubutasi za Amerika bari mu biganiro biziguye n’abafatanyabikorwa [babo] bashobora gukora ubwicanyi.”

U Burusiya buvuga ko abo Amerika iri kuganira na bo “baherewe imyitozo ihambaye mu mashuri ya Pentagon [Igisirikare cya Amerika] ndetse bari mu begereye cyane agatsiko kayoboye Niger mu nzibacyuho.”

Mu gihe Gen Tchiani yaba yivuganwe n’ubutasi bwa Amerika si we wa mbere byaba bibayeho.

Mu ngero z’abo Amerika yagerageje kwivugana harimo Patrice Lumumba wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Fidel Castro wahoze ari Perezida wa Cuba.

U Burusiya buvuga ko nyuma y’imyaka myinshi abanyamerika barahagaritse ibikorwa nka biriya, bisa n’aho White House yongeye kubyubura nyuma yo kubona ko ikomeje kugenda itakaza ijambo kuri Politiki ya Afurika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *