Niyobuhungiro Obed wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu karere ka Kamonyi, yasezeye ku nshingano ze nyuma y’iminsi mike ashyizeho amabwiriza arimo ajyanye n’uko amasengesho mu muri uriya murenge yagombaga kujya akorwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri ni bwo Gitifu Niyobuhungiro yasezeye ku mirimo ye.
Amakuru y’isezera rye yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi wavuze ko “yanditse asaba guhagarika akazi ku mpamvu ze bwite nta bindi byinshi yanditse.”
Gitifu wa Kamonyi, Abiyingoma Gérard yavuze ko bikekwa ko Niyobuhungiro yasezeye kubera itangazo rikubiyemo ariya mabwiriza yaherukaga gusohora.
Yabwiye UMUSEKE ati: “Akimara gusohora ayo matangazo, Ubuyobozi bw’Akarere bwaramuganirije bishoboke ko ariyo atumye asezera ku kazi.”
Mu Ntangiriro z’iki Cyumweru, Niyobuhungiro yashyize itangazo hanze isaba ko Insengero zifite ibyangombwa arizo zemerewe gukora amateraniro.
Muri iri tangazo kandi harimo kwibutsa abaturage ko ahemewe gukorerwa amateraniro ari mu Nsengero zujuje ibisabwa n’ibindi byinshi.

Amakuru avuga ko iryo tangazo rikimara gusohoka, Ubuyobozi bw’Akarere butigeze buryakira neza, bijyanye no kuba uriya muyobozi yari yihaye inshingano zitari ize.
Bivugwa ko ubuyobozi bw’akarere bwaba bwaramusabye kwandika yegura, kuko ngo n’ibaruwa ye isezera yayitanze inama y’Umutekano itaguye yateranye.
Gitifu wa Kamonyi yavuze ko ubusabe bwa Gitifu wa Karama butarasubizwa n’ubuyobozi bw’akarere, gusa bikaba byitezwe ko buzasubizwa mu minsi 30 iri imbere.



One Response
Kamonyi: Gitifu uheruka gushyiraho amabwiriza agenga insengero yasezeye
Ni iki gitifu yakoze kitari mu nshinganoze? Nonese ariya mabwiriza ashyiraho Ingamba zumutekano aho ayobora anyuranije namategeko?Yararenganye kabisa