Abadepite batewe impungenge n’igabanuka ry’ingego y’imari yagenewe ubuhinzi

Sangiza iyi nkuru

Ingengo y’imari yagenewe ubuhinzi mu mwaka wa 2017/2018 yagabanutseho asaga miliyari 38 ugereranyije no mu mwaka ushize, igabanuka ryateye impungenge abadepite.
Iyo ngengo yaganiriweho na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Komisiyo y’ Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta (PAC) ku wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2017.
Iyo ngengo y’imari yavuye kuri miliyari 118 mu mwaka ushize, igera kuri 80, ni ukuvuga ko hagabanutseho miliyari 38.
Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Rwamuganza Caleb yatangarije RBA ko hari imishinga yo muri urwo rwego igomba kongererwa ingengo y’imari.
Ati “Ingengo y’imari yaganutse ni iy’imishinga yaterwaga inkunga n’abaterankunga yarangiye, kandi ubungubu turi mu biganiro ku yindi mishinga igomba izagenda iza, imishinga yo kuhira, twumva tuzajya gusoza uyu mwaka ingengo y’imari yabo yarazamutse dufite indi mishinga yagiye iza iva hanze.”
Akomeza avuga ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itagenerwa amafaranga make kuko iri muri minisiteri z’ibanze ziherwaho mu kugenerwa ingengo y’imari. Ikindi nuko uyu mwaka amafaranga y’ ingengo y’imari muri rusange yiyongereye, ariko ayiyongereye akaba yaragiye asaranganywa mu nzego zitandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “ Minagri nkuko muyizi ni imwe mu nzego zibanze zibandwaho iyo tugiye kongera ingengo y’imari.”
Mu mpera za Mata 2017, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete yamurikiye inteko ishinga amategeko imitwe yombi, Imbanzirizamushinga w’Ingengo y’Imari y’igihe giciriritse. Muri iyi ngengo y’imari bigaragara ko umwaka utaha u Rwanda ruzakoresha 83% by’amafaranga azava imbere mu gihugu.
Gatete yagaragaje ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 1,375.4 z’amafaranga y’u Rwanda, Inkunga z’amahanga zikaba miliyari 356.7, naho Inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 362.8.
Atangaza ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze n’uburyo bwazamutse ugereranyije n’ibyari byitezwe.
Ati “ Ubukungu bw’igihugu cyacu bwiyongereye ku gipimo cya 5.9 ku ijana mu mwaka wa 2016, biri hasi gato y’igipimo cya 6 ku ijana bwari bwitezwe kuzamukaho. Muri rusange umusaruro w’ubukungu bw’igihugu cyacu waturutse ku rwego rwa Servisi rwazamutse ku gipimo cya 7%.”
Mu rwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku gipimo cya 4 %, ahanini kubera imihindagurikire y’ikirere yateje amapfa cyane cyane mu turere two mu Majyepfo n’i Burasirazuba. Urwego rw’inganda rwazamutse ku gipimo cya 7% bitewe n’inganda zikomeje kwiyongera cyane cyane kubera amavugurura yakozwe binyujijwe muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *