Perezida Paul Kagame yihanganishije abatuye muri Maroc nyuma yo kwibasirwa n’umutingito ukomeye wishe abantu babarirwa mu 2000.
Uyu mutingito wari ufite ingufu ziri ku gipimo cya 6.8 wibasiriye ibice bitandukanye bya Maroc tariki ya 8 Nzeri 2023. Ku ikubitiro, inzego z’ubutabazi zatangaje ko hahise hapfa ababarirwa muri 200, abari mu bihumbi barakomereka.
Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere, ku mugoroba wo kuri uyu 9 Nzeri 2023 yatangaje ko abamaze kubarurwa bapfuye bageze ku 2012, bakaba biganjemo abo mu ntara ya Marrakech n’izindi 5.
Perezida Kagame yatangaje ko yifatanyije n’Umwami wa Maroc, abagizweho ingaruka n’uyu mutingito ndetse n’abo muri iki gihugu muri rusange, muri ibi bihe by’akababaro.
Ati: “Mu izina ry’Abanyarwanda, nihanganishije mbikuye ku mutima kandi nifatanyije n’Umwami Mohamed VI, imiryango yagizweho ingaruka n’abantu ba Maroc muri ibi bihe by’ibyago bikomeye. U Rwanda ruri kumwe na Maroc muri iki gihe gikomeye.”
Haracyari abantu 2059 bagifite ibikomere, barimo 1404 bakomeretse cyane.


