Kim Jong Un yagendereye Putin

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yamaze kugera mu Burusiya, mu ruzinduko biteganyijwe ko rugomba gusiga ahuye na mugenzi we Vladimir Putin.

Perezida Kim yageze mu Burusiya nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha menshi atwawe na gariyamoshi.

Amakuru avuga ko we na Putin mu byo bagomba kuganiraho harimo amasezerano yerekeye intwaro.

Muri aya masezerano ngo harimo kuba Koreya ya Ruguru yaha u Burusiya intwaro zo kwifashisha mu ntambara na Ukraine, nk’uko umwe mu bategetsi muri Amerika yabitangarije ikinyamakuru CBS.

Aya makuru anashimangirwa na Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangaza ko ifite amakuru y’uko ibiganiro by’u Burusiya na Koreya ya Ruguru birimo kwihuta.

Minisiteri y’Ingabo za Koreya ya Ruguru yatangaje ko gariyamoshi idatoborwa n’amasasu yari itwaye Kim yageze mu Burusiya mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Ubwo iyo nkuru yamenyekanaga iyo gariyamoshi harimo yerekeza i Vladivostok, aho u Burusiya burimo kwakirira inama y’ubukungu y’ibihugu by’iburasirazuba.

Ni urugendo rwagombaga kumara andi masaha ari hagati y’atanu n’atandatu, bijyanye no kuba iriya gariyamoshi inikoreye izindi modoka z’imitamenwa zibarirwa muri 20 zituma itagenda ku muvuduko wo hejuru.

Itangazamakuru ryo mu Burusiya rivuga ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo Kim na Putin bari buze guhura. Ni amakuru cyakora atandukanye n’ayaherukaga gutangazwa na Perezidansi y’u Burusiya iheruka kuvuga ko bashobora kuzahura mu minsi iri imbere.

Hagati aho Ibiro Ntaramakuru KCNA bya Koreya ya Ruguru byatangaje ko Kim mu rugendo rwe yaherekejwe n’abayobozi bakomeye, barimo n’abasirikare bakuru.

Uruzinduko rwa Perezida Kim Jong Un ni rwo rwa mbere agiriye hanze y’Igihugu cye kuva muri 2019.

Icyo gihe na bwo yari yagiye i Vladivostok, mu nama yamuhuje na Putin nyuma yo guhagarara kw’ibiganiro ku gusenya intwaro kirimbuzi Kim yagiranaga n’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *