Zimbabwe: Mnangagwa yagize umuhungu we n’umwishywa we ba minisitiri

Sangiza iyi nkuru

Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Nzeri yashinjwe gukoresha icyenewabo nyuma yo kugira umuhungu we, minisitiri w’imari wungirije muri guverinoma nshya nyuma yo kongera gutorwa kutavuzweho rumwe.

David Kudakwashe Mnangagwa w’imyaka 34, azaba yungirije minisitiri w’imari, Mthuli Ncube, mu gihe mwishywa wa perezida, Tongai Mafidhi Mnangagwa, yagizwe minisitiri wungirije w’ubukerarugendo n’amahoteli.

Ni muri guverinoma igizwe na minisiteri 26 nk’uko urubuga Zimlive.com dukesha iyi nkuru ruvuga.
Umudepite w’ishyaka Citizens Coalition for Change (CCC), Fadzayi Mahere, yavuze ko guverinoma ya Mnangagwa “itakwihanganirwa.”

Ati: “Ni uruvange rw’uburozi bw’ibitemewe n’amategeko, ruswa, urugomo, icyenewabo, ubushobozi buke ndetse n’urukozasoni rw’imibonano mpuzabitsina, byose ariko bitari imyitwarire y’ubuyobozi Abanyazimbabwe bashaka kandi bakwiye. Ntibitangaje kubona umwuka uri mu gihugu usa nk’iwikiriyo, ”

Mnangagwa yagize umugabo n’umugore we, Christopher na Monica Mutsvangwa ba minisitiri. Mutsvangwa azayobora minisiteri nshya y’abarwanye urugamba rwo kwibohora mu gihe umugore we ari minisitiri mushya w’ibibazo by’abagore n’ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs).

David Mnangagwa warangije n’impamyabumenyi mu by’amategeko muri Kaminuza ya Zimbabwe, kuwa Gatanu ushize, yinjiye mu nteko binyuze muri gahunda yo guha umwanya urubyiruko ku rutonde rw’ishyaka rya Zanu PF atorewe mu ntara ya Midlands. Ni umwe mu bana ba Mnangagwa bivugwa ko bagera kuri cumi na babiri.

Hagati aho, Tongai, na we ni umudepite wa Zanu PF mu karere ka Hunyani. Se wapfuye, David, yari murumuna wa Mnangagwa.

Amakuru yageraga kuri ZimLive kuri uyu wa Mbere yavugaga ko Mnangagwa yatekerezaga ku gushakira undi muhungu we, Emmerson Junior, umwanya mu biro bye.

Uwahaye uru rubuga amakuru yagize ati: “Emmerson Junior yicaye mu nama za perezida na bamwe mu bashoramari b’abanyamahanga…. Ubu Mnangagwa arashaka kubyemeza kandi Junior azagira uruhare runaka mu buyobozi, umujyanama cyangwa umuyobozi. ”

Mnangagwa w’imyaka 80 y’amavuko yatangajwe ko yatsinze amatora yabaye ku ya 23 Kanama mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko aya matora ari “ikinyoma”. Ubu ari muri manda ye ya kabiri n’iya nyuma nka perezida, akaba yinjiye ku rutonde rw’abayobozi bo muri Afurika bashinze ingoma zishingiye ku muryango.

Muri Congo-Brazzaville, Perezida Denis Sassou-Nguesso yagize umuhungu we Denis-Christel minisitiri, ikintu itangazamakuru ryakunze kugarukaho ryemeza ko yaba atekereza kuzamugira umusimbura we.

Perezida wa Guinea Equatorial, Teodoro Obiang, uri ku butegetsi kuva yakuraho nyirarume Francisco Macà­as Nguema mu 1979, yagize umuhungu we Teodoro Nguema Obiang Mangue visi perezida.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *