Yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwihekura

Sangiza iyi nkuru

Muri iki cyumweru dusoje Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaburanishije mu ruhame aho icyaha cyakorewe mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, urubanza rw’umugabo witwa Niyonzima Theophile Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho icyaha cyo kwihekura; Urukiko rukaba rwaramuhamije icyo cyaha , maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu. Hari kuwa Kane, itariki ya 11/05/2017.

Ubugenzacyaha bukorera mu karere ka Nyanza,bwafashe uwitwa Niyonzima Theophile,ubwo yaramaze gukubita umugore we agafuni mu mutwe kuwa 27 Mata 2017, bapfa ko amubaza umwana yamusigiye ubwo yari yarahukanye.

Yashyikirijwe inzego z’ibanze,abajijwe aho yashyize uwo mwana, avuga ko yamwishe ngo kuko yarafite umujinya wakomokaga ku kwahukana kwa nyina akamumusigira nk’uko amakuru dukesha ubushinjacyaha avuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubwo yahise ashyikirizwa polisi, maze ababwira ko umwana we w’imyaka ibiri n’amezi atandatu, yamwishe abanje kumukorogera umuti w’imbeba ngo umwice, akaba yarahisemo no kumuca umutwe kugira ngo abone uko amuseseka mu mwobo w’ubwiherero.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *