Ibiciro biri gutumbagira ku isoko hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Kigali bikomeje kuvugisha abantu benshi bitewe n’uko ibicuruzwa bitandukanye birimo kwigondera umugabo bigasiba undi.
Abaturage icyo bakomeje kwitsaho ni ibiribwa ahanini kuko ngo nta bitarazamutse.Urugero ni nk’ibirayi hamwe na hamwe usanga ikilo kigeze ku 1500Frw naho ibitoki bikaba bigeze kuri 400Frw.
Ni ibiciro abanyakigali bavuga ko bikomeje gutumbagira kandi aho bakura amafaranga nta yiyongera bityo ugasanga ntibashobora kwihaza mu ngo zabo.Ni mu gihe Ikigo cy’Ibarurishamibare gitangaza ko mu kwezi gushize izamuka ry’ibiciro ryari ku muvuduko w’igipimo cya 17.4%.
Uwitwa Manirafasha Emmanuel yavuze ko nta gicuruzwa kitazamuye ibiciro kandi umushahara utarazamutse.Ati “Ibiciro byazamutse ku bicuruzwa byose nta gicuruzwa kitazamuye ibiciro kandi umushahara w’umuturage ntuzamuka. Ni ukubifata gutyo nta kundi kuko n’umuceri wari waramanutse warongeye urazamuka.”
Raporo ngarukakwezi y’igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro igaragaza ko mu Kwezi kwa Munani ibiciro byiyongereye ku gipimo cya 12.3% ugereranije n’ukwa Munani umwaka ushize.Ibi bikaba bishimangira ubwiyongere bukabije bw’itumbagira ry’ibiciro ku masoko.
Abakurikiranira hafi ibijyanye n’ubukungu, bakunze kubona ihindagurika ry’ibiciro, nk’ingaruka za COVID 19 n’intambara ishyamiranyije Ukraine n’Uburusiya ariko batirengagije n’ihindagurika ry’ibihe rikomeje gukataza.
Ni mu gihe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda , John Rwangombwa aherutse gutangaza ko ibiciro bizahinduka bigendeye ku musaruro waboneka mu gihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo.
Muri Mata 2023, nibwo MINICOM yaganiriye n’izindi nzego bireba itangaza ko yakuye umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ku umuceri na kawunga mu rwego rwo kugirango ibiciro kuri ibyo biribwa biganuke ,ariko ahenshi ku hacururizwa ibyo biribwa usanga nta kigeze gihinduka ahubwo byarushijeho kuzamuka.




2 Responses
Ibiciro ku isoko bikomeje kuvugisha abanyakigali amangambure
Uyu mumyamakuru akwiye gusaba abanyarwanda imbabazi. Nta soni ngo “abantu baravuga amangambure”. Ese azi haha icyo ari cyo mbere yo gutukana? Najye mu ihaniro abe ahagaritswe.
Ibiciro ku isoko bikomeje kuvugisha abanyakigali amangambure
Ubuyobozibwiza nahobugaragarira babara inyunguzabo batiye kumuturage oba abwirirwa cg akaburara ntibacyeneye kumenya icyobabara nimisoro umuntu aravuga akabizira mubuyobozibwiza dufite ariko ntakitagira iherezo kongeza umusoro wibintu abuntubagura kandi umushahara bakorera utajyawiyojyera ibyobisobanura iki jyewe icyombona nubuyobozibyiza