Nyabugogo: Hatoraguwe umurambo w’umuntu utaramenyekana

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2017, mu mugezi wa Nyabugogo hatoraguwe umurambo w’umuntu utarabasha kumenyekana, ubwo warerembaga mu mazi waratangiye kwangirika.
Abaturiye uyu mugezi hafi y’ahazwi nko kwa Mirimo ahabonetse uyu murambo, bavuga ko bawubonye ureremba mu mazi bagahita batabaza inzego z’umutekano. Bongeyeho ko wari waratangiye kwangirika ku buryo bigaragara ko wari umaze iminsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu avuga ko nubwo uwo muntu atamenyekanye, ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30.
ku bijyanye n’icyamwishe, Polisi ivuga ko nta gikomere uyu murambo wari ufite ku buryo bikekwa ko yaba yaratwawe n’umuvu cyangwa akagwa mu mugezi yasinze.
Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma, nyuma ya ho polisi ikazatanga amatangazo imenyesha umuryango waba warabuze umuntu wa wo kuza kureba ko uwo muntu ari uwabo, bene we babura agashyingizwa n’ibitaro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *