Nyuma y’aho ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA, gisohoreye urutonde rw’imitungo itimukanwa 14 yafatiriwe na leta ndetse ikaba ishobora gutezwa cyamunara kubera kutishyura imisoro, hakaba hariho n’inyubako ya Tribert Rujugiro, kuri ubu uyu muherwe aravuga ko umuntu wagura inzu ye yaba aguze ibyibano.
Urutonde ruherutse gushyirwa ahagaragara na Rwanda Revenue rugaragaraho abantu cyangwa ibigo 14, harimo n’inyubako Union Trade Center ya Rujugiro Tribert ibarirwa agaciro ka miliyoni 20 z’Amadolariiri mu Mujyi wa Kigali rwagati ariko ikaba icungwa na komisiyo yashinzwe na leta nyuma nyuma y’aho hemerejwe itegeko riha leta ububasha bwo gucunga imitungo yasizwe na ba nyirayo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itangazo rya Rwanda Revenue rivuga ko ba nyiri ibi bigo bahawe iminsi 15 yo kuba bakemuye ikibazo cy’imisoro bifite, mu gihe ibyo byaba bidakozwe ibi bigo bikaba byatezwa icyamunara.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Rujugiro Tribert we yavuze ko umuntu uzagura inzu ye azaba aguze ibyibano kandi azabyishyura bimuhenze imvura nihita.
Muri iki kiganiro Rujugiro yabajijwe niba koko hari ibirarane by’imisoro abereyemo leta, asubiza ko ntabyo. Yagize ati : « Oya ntayo kabisa. Kuva aho nari nkijera UTC mu 2010, twari twaragize contrôle y’imyaka 5 ishize yo kugera mu 2009, basanga hari miliyoni 20 tugomba kuriha turaziriha, navuyeyo nta kintu UTC igomba leta . »
Abajijwe impamvu iyi nzu iri ku rutonde rw’ibigo bibereyemo leta imisoro, mu gusubiza avuga ko kuva UTC yafatirwa nta raporo na ntoya yari yahabwa y’ukuntu ikora, niba yinjiza cyangwa nta kintu yinjiza, ariko yongeraho ko iyi nzu yinjiza miliyoni zigera mu 100 z’amafaranga buri kwezi, ngo kuba itishyura imisoro akaba yaba ari amakosa y’abayicunga.
Igika cya mbere cy’ingingo ya 11 y’itegeko ryerekeye imicungire y’imitungo yasizwe na ba nyirayo kivuga ko imitungo yasizwe na bene yo icungwa na Leta ihagarariwe n’ishami kugeza igihe bene yo bimenyekanishirije.
Mu ngingo ya 16 havugwa ishami rishyira kuri konti y’akarere imisoro ikomoka ku mitungo yasizwe na bene yo ikodeshwa muri ako karere.
Yabajijwe niba nyuma y’iminsi 15 iyi nzu ikimwanditseho niramuka itejwe cyamunara azayireka ikagenda gutyo, asubiza agira ati : « Oya, ikibazo kizaba k’uzayigura, kuko azaba ayiguze..ni nko kugura ikibano. Iyo uguze ikibano, nyenecyo akaboneka icyo gihe uwakiguze aba yaguze ikibano arihombera . »
Nubwo imisoro ibi bigo uko ari 14 bibereyemo umwenda leta hatatangajwe umubare w’amafaranga byishyuzwa, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko abantu bakwiye kwirinda kubikodesha cyangwa kubigura mu gihe cy’iminsi 15 byahawe ngo bibe byakemuye ikibazo bifite mbere yo gutezwa cyamunara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


