Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo w’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC, yabajije ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, impamvu kitagejeje amagi ku bana bari mu turere 13 twugarijwe n’igwingira.
Mu rwego rwo kurwanya igwingira mu bana, hashyizweho gahunda yo gutoranya abana bagomba kujya bahabwa amagi abiri ku kwezi muri utu turere 13. Kugira ngo bishyirwe mu bikorwa, NCDA yasinye amasezerano y’umwaka afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 106 n’ikigo Platinum kigemura amagi.
Kurikira ibazwa rya NCDA imbere ya PAC
Depite Niyorurema Jean René, ashingiye kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari n’umutungo bya Leta yo mu 2022/2023, yagize ati: “Ariko mu byagaragaye mu turere 13, ayo magi yagemuwe inshuro imwe gusa, bityo amasezerano yarangiye muri Kanama 2022, buri mwana mu batoranyijwe yahawe amagi 2 mu gihe cy’umwaka wose ayo masezerano yamaze.”
Umuyobozi Mukuru wungirije wa NCDA, Munyemana Philbert, yasobanuye ko kugenda nabi k’uyu mushinga kwatewe n’ibiciro by’amagi byazamutse. Ati: “Ni byo iki kibazo cyarabaye, NCDA isinyana amasezerano na Platinum y’uko izajya itanga amagi ku giciro cy’102. Ariko ibiciro by’amagi byagiye byiyongera. Rwiyemezamirimo yarabitwandikiye, ukurikije amategeko ya RPPA hari igihe umuntu agomba gutegereza, agategereza, turanayongera 20% ariko still igiciro cyabaye kirekire.”
Munyemana yasobanuye ko kubera izamuka ry’igiciro cy’amagi ryakomeje kubaho, NCDA yasabye ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko, RPPA, uburenganzira bwo guhagarika amasezerano yayo na Platinum, arahagarikwa, gutanga amagi na byo birahagarara.

Depite Bakundufite Christine yavuze ko ari igisebo kuba umwana umwe yarahawe amagi abiri ku mwaka, bityo ko abana bo muri utu turere bagombaga gushakirwa ibindi bahabwa. Ati: “Amagi abiri uwayaguha mu mwaka, mu minsi 360, ukaryamo amagi abiri. Bayaguhaye ubwo yaba ari iy’iki? Ugatanga miliyoni 106 ngo umwana azarye amagi abiri mu minsi 360!”
Ubugenzuzi bukuru bw’imari (OAG) buvuga ko mu bigaragara byari bigoranye ko amasezerano na NCDA na Platinum ashyirwa mu bikorwa nk’uko yari yarateganyijwe, kuko iki kigo kigemura amagi cyasabwaga kuyageza kuri buri rugo rurimo umwana watoranyijwe.
OAG yagize iti: “Iyi porogaramu y’igi ku mwanya, uburyo iyo contract yari yasinywe n’uburyo izajya mu bikorwa, wabonaga itazakunda. Kuba rwiyemezamirimo yariyemeje kugera kuri buri mwana, ubwo ni ukuvuga buri rugo, ku giciro yari yatanze, wabonaga bitazakunda. Akaba ari yo mpamvu yahise inanirana, kuko agaragaza impungenge ko itazashoboka.”
NCDA iravuga ko nyuma y’aho ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ridakunze, yatekereje ku yindi gahunda yasimbura iy’igi mu kurwanya igwingira, gusa OAG iravuga ko yarangije igenzura itarashyirwa mu bikorwa.




