Amafoto: Hollande yabisikanye na Macron umwe asohoka undi yinjira muri Champs Elysee

Sangiza iyi nkuru

Emmanuel Macron, perezida mushya w’u Bufaransa ari nawe ufashe uyu mwanya akiri muto mu mateka y’iki gihugu, kuri iki Cyumweru, itariki 14 Gicurasi yinjiye muri Champs Elysee ku mugaragaro, aho yageze abisikana n’uwo asimbuye Francois Hollande.

404cb55600000578-4504038-image-m-103_1494752927880

404cde3d00000578-4504038-image-m-128_1494754491185

404cc4de00000578-4504038-image-m-99_1494752418865
Perezida Hollande aha ikaze Emmanuel Macron muri Champs Elysee

Ari kumwe n’umugore we, Brigitte Macron w’imyaka 64, Emmanuel Macron yifotoreje amafoto atandukanye ku miryango ya perezidansi (Champs Elysee) nyuma y’aho perezida ucyuye igihe, yari amaze gusohoka ngo amuhe umwanya akomeze kuyobora igihugu.

404d12a200000578-4504038-image-a-159_1494755797722

Mu ijambo rye nka perezida wa 25 w’u Bufaransa, Macron yijeje ko u Bufaransa bugiye kuvuka bushya, aho yasobanuye ko kuri ubu Isi n’u Burayi bikeneye u Bufaransa bukomeye kurusha ibindi bihe byabayeho, avuga ko manda ye agiye kuyikoresha asubiza Abafaransa kongera kwigirira icyizere.

le-nouveau-president-francais-emmanuel-macron-le-14-mai-2017-a-l-elysee

404c5f4b00000578-4504038-days_ago_daughter_of_france_s_new_first_lady_brigitte_trogneux_p-m-117_1494754206933

Umugore we, Brigitte wamwigishije mu mashuri yisumbuye, yageze kuri perezidansi y’u Bufaransa mu bihe bitandukanye n’umugabo we yambaye neza cyane imyenda irimo ubururu busa nk’ijuru, mu gihe Macron yari mu ikoti ry’umukara ryiza bivugwa ko ryaguzwe amayero 380.

404c4ffe00000578-4504038-image-m-38_1494749405754
Umukobwa wa Hollande n’umugabo we n’abana basohoka muri Champs Elysee

Iyi nkuru dukesha Dailymail, irakomeza ivuga ko nyuma y’icyumweru kimwe atsinze amatora, Macron yagiranye inama yihariye n’uwo asimbuye, Francois Hollande, akamuha imibare y’ibanga yo gukoresha intwaro za kirimbuzi z’u Bufaransa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mbere yo kuva muri perezidansi, Hollande yahawe amashyi n’abakozi ba perezidansi, ndetse afata mu kiganza cya Macron wahise nawe amuherekeza amugeza ku modoka ye ndetse nawe akamushimira.

404d0d7200000578-4504038-image-a-129_1494754511691

Macron wahoze ari minisitiri w’ubukungu kuri leta ya Hollande ariko aza kwitandukanya na guverinoma ajya gushinga ishyaka yaciyemo yiyamamaza ryiswe En Marche! Muri Mata 2016.

Perezida mushya w’u Bufaransa rero ngo agiye guhangana n’ibibazo bitandukanye birimo ikibazo cy’ubushomeri buri ku rwego rwo hejuru, kurwanya ubugizi bwa nabi buturuka ku matwara ya kisilamu ndetse no kongera kunga Abafaransa ngo basaga nk’abacitsemo ibice muri iyi minsi.

Brigitte Macron, amarangamutima yari yoe
Brigitte Macron, amarangamutima yari yoe

Emmanuel Macron kandi agiye kuyobora igihugu, igihe u Bwongereza buzaba butakibarizwa muri E.U., kizaba ari cyo gihugu rukumbi muri uyu muryango gitunze intwaro kirimbuzi ndetse gifite umwanya uhoraho mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *