Sudani y’Epfo: Imitwe 7 irwanya ubutegetsi yiyemeje gushyira hamwe

Sangiza iyi nkuru

Imitwe 17 irwanya ubutegetsi bwa perezida Salva kiir wa Sudani y’Epfo harimo n’umutwe wa Dr Riek Machar, kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko yemeranyije gukorana bya hafi mu guhirika guverinoma mu gihe intambara irimbanyije muri iki gihugu gishya muri Afurika gikungahaye kuri peteroli.

Mu bashyize umukono kuri aya masezerano, harimo n’abahoze ari ba minisitiri muri guverinoma ya Salva Kiir; Kotsi manibe na Lam Akol, ndetse na Thomas Cirillo Swaka, wahoze akuriye ishami rishinzwe ibikoresho mu gisirikare weguye muri Gashyantare avuga ko uburenganzira bwa muntu bubangamiwe n’ingabo ndetse ananenga kwiharira kw’ubwoko Salva Kiir akomokamo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nathaniel Oyet, umuyobozi mukuru mu mutwe wa SPLA-IO wa Machar, yavuze ko gushyira hamwe kwabo kuzatuma ubushobozi muri politiki, dipolomasi n’igisirikare buzarushaho kwiyongera kurusha uko bakoraga batandukanye.

Iki gihugu cya Sudani y’Epfo cyabonye ubwigenge kibuhawe na Sudani mu 2011, ariko nyuma y’imyaka 2 gihita kinjira mu ntambara hagati y’abaturage nyuma y’aho perezida salva Kiir ukomoka mu bwoko bwa Dinka yirukaniye uwari visi perezida we, Riek Machar uturuka mu bwoko bwa Nuer.

Iki gikorwa cya Salva Kiir cyahise giteza amakimbirane ashingiye ku moko, atuma ibice bimwe by’igihugu byibasirwa n’inzara ndetse abaturage benshi bafata iy’ubuhungiro, aho bivugwa ko abagera kuri miliyoni 3 bahunze igihugu. Ni mu gihe Umuryango Mpuzamahanga ndetse na Loni bivuga ko aya makimbirane ashobora no kuvamo jenoside.

Kuva ayo makimbirane yavuka, hagiye havuka indi mitwe irwanya leta ndetse n’indi ishyigikiye leta bikajya bihangana. Mu itangazo bashyize ahagaragara, aba bishyize hamwe bakaba bavuga ko bateganya gukorana inama bakiga uko bahuza ibikorwa byo kurwanya Salva Kiir nk’abantu bashyize hamwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *