Iyo abakuze bavuze uko kera byari bimeze ku byerekeranye no gukora ingendo ndende zijya cyangwa ziva I Rusizi cyangwa I Nyamasheke ujya ahandi hasigaye mu gihugu, ab’ubu ngo ntibabyiyumvisha neza, ngo bigaterwa n’uko ubu serivisi zo gutwara abantu zazamutse cyane mu buryo Abanyarusizi batari biteze, bakavuga ko babikesha umutekano usesuye n’iterambere rizamuka cyane mu nzego zose udasize n’urwa serivisi. ab’ubu ngo barahirwa kuko batazaruha imiruho nk’iyabo.
Bavuga ko mbere umuntu atashoboraga kuva I Rusizi saa moya z’igitondo ngo agere I Kigali mbere ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuko Bisi ngo yabaga ari imwe gusa ihaguruka I Rusizi ijya I Kigali ikegenda ikusanya abantu inzira zose, ikabarundamo, yatwaraga abagenzi yavaga I Rusizi saa moya z’igitondo ikagera I Kigali saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi abantu bitsindagiye badahumeka, kuko uwasangaga yamusize atabaga akigiye.
Bamwe ntibanatinya kuvuga ko kubera ko n’umuco w’isuku wari ukiri hasi, hari n’abayijyagamo batakarabye cyangwa bambaye imyenda iheruka umucyo ikigurwa, kugira ngo umuntu azace muri Nyungwe agere i Kigali amahoro n’uyu mwuka wose n’umubyigano ukabije yagendagamo, bikaba bitari ibya buri wese, ari na ho bamwe bemeza ko bageraga aho bagiye bahitira kwa muganga, ibyabajyanye bikaba imfabusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bavuga ko n’amatagisi atapfaga kuboneka ariko n’ayabonekaga amafaranga yacaga abaturage atabonwaga na buri wese, kandi n’ayo matagisi akaba yaragendaga atoragura abantu kuva I Kigali kugera I Rusizi cyangwa kuva I Rusizi kugera I Kigali ari na make,tagisi nayo ikagera I Rusizi bwije.
Ibi byatumaga ngo hari abantu badashobora gutekereza ingendo mu mitwe yabo, abanyeshuri bigaga kure bakarara nzira nta n’amatelefoni yariho ngo nibura ababyeyi babaze abana babo niba bageze ku mashuri amahoro, bizinesi na zo ngo zikaba zisa n’izitarakorwaga ariko ubu ngo impinduka igaragara muri serivisi zo gutwara abagnzi mu modoka yanyuze imitima ya benshi.
Abaganiriye n’ikinyamakuru Bwiza.com bo mu mirenge itadukanye y’aka karere bavuze ko mu myaka mike cyane ishize mu mujyi wa Rusizi Agences zitwara abagenzi zabaye nyinshi cyane, ariko noneho akarusho kaba guhera mu mwaka wa 2013 ubwo iza mbere zari zitangiye gutwara abagenzi saa cyenda z’igitondo zikagera I Kigali saa mbiri n’igice z’igitondo.
Ibi byatumye abacuruzi baziyoboka cyane ku buryo bagendaga, bakarangura ibicuruzwa byabo uko bashaka, saa cyenda z’umugoroba bagatega izindi bakagaruka I Rusizi saa tatu z’ijoro bakaba bari mu ngo zabo,mu gihe mbere bageraga I Kigali bwije bakajya gucumbika mu macumbi na yo batangaga ho menshi,bugacya barangura,bakongera bagacumbika bakazataha ku munsi wa 3.
Gakuru Jean Paul yagize ati’’ ibi byose bije muri iyi manda ya 2 y’imyaka 7 ya perezida Kagame dukesha n’ibindi byinshi twabonye. Kubona umuntu ashobora guhaguruka ino saa munani cyangwa saa cyenda z’ijoro mu mutekano usesuye,akagenda akarangura akagaruka akaryama agasinzira neza bugacya akora akazi ke,ni ibitangaza bikomeye cyane.
Serivisi zo gutwara abagenzi ziri mu byo twishimira byagezweho kandi byazamuye ubukungu bw’abatuye aka karere ndetse n’abanyabukavu kuko na bo bava ino mu gitondo cya kare bajya I Kigali nimugoroba bakarara I Bukavu baguze ibyo bakenera byose,bikaba bishimishije cyane.’’
Habumugisha Aimé, ukorera imwe muri Agences zitwara abagenzi ziciye mu muhanda mushya Rusizi-Nyamasheke-Karongi, avuga ko banatangiye gutwara abacuruzi buri wa kane saa munani z’ijoro bakajya kurangura I Kigali ikabagarura, ku buryo saa moya z’ijoro buri mucuruzi aba ari mu rugo iwe yanaranguye akanatembera umujyi wa Kigali neza,mu gihe mbere umuntu yamaragayo iminsi 3 harimo uwo kugenda, kurangura no kugaruka ariko anatanga ay’amacumbi n’ibiryo ya buri munsi.

Mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho muri iyi manda y’imyaka 7 ya perezida Kagame, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kamembe, bavuze ko koroshya serivisi zo gutwara abagenzi ari kimwe mu byo umuryango FPR Inkotanyi wari ushyize imbere muri aka karere, bakishimira ko cyagezweho neza.
Umuyobozi w’aka karere akaba na chairman wa FPR Inkotanyi muri aka karere, Harelimana Frédéric,yasabye abanyarusizi bose kubyaza umusaruro aya mahirwe bakora ingendo nyinshi zigamije kuzamura ubukungu bwabo, cyane cyane mu mirimo ya bizinesi, aho bagize ikibazo bakabigaragaza.
Ati’’ amasaha yo kuryama abe make ayo gukora abe menshi, mubyaze umusaruro izi serivisi zanogejwe, mucuruze, mutembere mumenye n’ahandi uko byifashe kuko serivisi z’ingendo mwahoraga mwifuza zorohejwe.’’
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com




