Koreya ya Ruguru yongeye kugeragereza igisasu karahabutaka kirusha ibindi kwihuta

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2017, koreya yohereje igisasu kinini muri koreya y’Epfo, iki gisasu kikaba cyarashwe umunsi umwe nyuma y’uko Perezida mushya uherutse gutorwa muri iki gihugu igihugu mukeba wa Korea ya ruguru asabiye gushyikirana.
Etat Major y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe zikorera mu Nyanja ya Pacifika [ The U.S Pacific Command ] yahise yihutira gusesengura iby’iki gisasu, bidatinze niko guhita itangaza ko nubwo byagenze gutyo,igisasu cya Korea ya Ruguru nta bushobozi cyari gifite bwo kwambukiranya bukagera kure cyane .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo Amerika n’ingabo zayo bavuze iby’uko iki igisasu cyatewe bidahangayikishije [ Intercontinental Ballistic Missile ] Minisitiri w’Ingabo w’u Buyapani, Tomoni Inada yabwiye amahanga ko iki gisasu ari ubwoko bushya burenze kubindi Korea ya Ruguru igerageje!
Iki gisasu cyo mu bwoko bwa missile nyamara cyahangayikishije amahanga atari make cyane ko u Buyapani na Koreya ya Ruguru byashyize hanze amakuru y’uko iyi missile yarashwe ku bilometero 530 kandi ikaba yagenderaga ku butumburuke bwa kilometer ibihumbi 2.
Ibi bikaba bihabanye kure n’ikindi gisasu cyaherukaga kuraswa kirasiwe Kusong mu kwezi kwa 2 kuko cyo cyagurutse ibilometero 500 ariko ntikizirenge mu gihe iki cyo cyageze aharenga 2000 km !
Korea ya Ruguru ikaba iri mu masiganwa yo gucura ibitwaro bya kirimbuzi ngo byashobora kurasa kure, cyane cyane kuba byabasha gusenya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibintu Perezida uherutse gutorwa muri Amerika Bwana Donald Trump yatangaje ko atazemera ku bibaho na rimwe.
Abahanga mu by’ibisasu bavuga ko ubundi kugirango igisasu kitwe ko kiri mu bwoko bwambukiranya imipaka [ Intercontinental Ballistic Missile ] kiba kigomba kuba cyaraswa kure hashoboka ku kilometero zisaga 6.000 mu gihe iki cyarashwe rero ku 2000 km kigaragaza ko nubwo kirenze kure icyageragejwe ubushize ariko inzira iracyari ndende!
Abahanga mu by’ibisasu byo muri ubu bwoko kandi bavuze ko mu bilometero 530 ari hafi cyane kuba abantu batekereza ko iki gisasu cyagenda ahantu harehare kitarahanuka hasi, cyane ko ngo ubutumburuke cyagezeho mu bujyejuru hari n’imisozi miremire, ibirengeje ibi rero bikaba byaba imbogamizi ko cyabasha kugera kure hadasanzwe.
Aba bahanga ariko bakomeje bavuga ko ibi ntawabigenderaho cyane kuko harubwo Korea ya Ruguru ishobora kuba yaba itaragera ku butumburuke bukabije noneho ariko yo ikaba yakwifashisha kurasira ibisasu byayo ku misozi miremire [ High Standard Trajectory ] bityo ibyari ubutumburuke bugufi bukisunga uburebure bw’aho cyarasiwe bikaba byagifasha kugera kure nta kigihungabanijwe.
Ibi rero ngo bikozwe gutya byaba bivuze ko iki gisasu cyakagombye kugera ku bilometero 6.000, ari nayo ya ntego ya Ballistic Missile nyayo yakabaye ifite kwiruka [ kuguruka ] ibilometero 6000.
Iri sesengura dukesha Reuters, bya Biro ntaramakuru by’Abongereza rikaba ryakozwe na Kim Dong-yung, umushakashatsi mu Kigo Far Eastern Studies kiri muri Kaminuza ya Kyungnam Seoul muri Korea y’epfo.
Iki gisasu ngo kikaba cyaramaze iminota 30 mu kirere nyuma kigahanukira mu nyanja iherereye hagati ya Korea ya ruguru n’agace k’Iburasirazuba bwo ku nyanja y’Ubuyapani kandi ariko Korea ya ruguru ikaba ari naho isanzwe ikunze kwerekeza ibisasu bya yo ijya igerageza.
Jonathan McDowell ni Umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere n’ubugenge mu Kigo Smithsonian for Astrophysics kiri muri Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatangaje ko hatagira uwibwira ko ubushobozi bwo gukora igisasu kirasa kuri metero 2000, ari ikintu cyoroshye ko biteye impungenge kandi bikwiye kwiganwa ubushishozi mu maguru mashya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezidansi y’Amerika yagize icyo nayo ibivugaho aho Donald Trump ngo yaba yabajijwe icyo avuga kuri iri geragezwa ry’iki gisasu asubiza ko kuri iyi nshuro atajyaho ngo yihandagaze avuge ko Amerika ariyo izakomeza guhangayika yonyine kuri iki kibazo kuko bibaye ibyo ngo n’Uburusiya bwakagombye kubyibazaho cyane ko iki gisasu cyarashwe hafi yabwo kurusha ndetse u Buyapani!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
David@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *