Ibihugu 10 bya mbere bifite igipolisi kirangwa no guhubuka gukabije

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi ubusanzwe akazi kacyo ni ugutuma amategeko y’igihugu yubahirizwa muri rubanda. Inshingano zacyo ziba ari ugutuma ituze rikomeza kubaho, gufata abanyabyaha no kurwanya ubugizi bwa nabi, ariko akazi kacyo ntabwo ari uguhana. Ntabwo ari urwego rugena niba umuntu agomba gupfa cyangwa guhanwa. Igipolisi kigendera ku mategeko no ku itegeko nshinga kandi kikanatuma ayo mategeko yubahirizwa. Nyamara, hirya no hino ku isi igipolisi hari aho kigera kikarengera ku nshingano zacyo ari yo mpamvu tugiye kubagezaho urutonde rw’ibihugu 10 bifite igipolisi kirangwa no guhubuka bikabije.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]


10. Brazil

Mu mwaka ushize wa 2016 igipolisi cya Brazil cyaravuzwe cyane kubera imikino olimpike iki gihugu cyakiriye mu mujyi wa Rio de Janeiro. Ibyakozwe n’iki gipolisi icyo gihe byinshi byagizwe ibanga, ariko igipolisi cya Brazil kizwiho kwica abantu iyo kirimo kurwanya abagizi ba nabi no kurwanya kwigarurira ubutaka mu buryo butemewe. Bivugwa ko iki gipolisi cyahawe uburenganzira na guverinoma bwo gukora inshingano zacyo uko kibyifuza. Imfu hafi ya zose zitezwa n’iki gipolisi, bivugwa ko ziba zabaye igipolisi kigerageza kwirwanaho. Ikibazo kikaba ari uko igipolisi gikoresha guhubuka mu kurwanya ubuhubutsi bw’abagizi ba nabi.

Muri Brazil n'abana ntibababarirwa
Muri Brazil n’abana ntibababarirwa


09. Afghanistan

Muri iki gihugu hari video iherutse kujya ku karubanda igaragaza umuntu washakaga kwiturikirizaho igisasu akekwaho kuba Umutalibani, arimo gukururwa mu muhanda yazirikiwe amaboko mu mugongo bamuziritse ku modoka. Ibi byabereye mu Ntara ya Kandahar ariko ubuyobozi bw’iyi ntara busobanura ko iyo video ari impimbano ibyo bintu bitabaye, gusa ahantu byabereye ngo hayoborwa na Gen Abdul Raziq uzwiho gufata abantu n’imbohe nabi. Bivugwa ko abakekwaho ibyaha muri iki gihugu bakubitwa bakongera bagakubitwa mbere yo gushyikirizwa inkiko.

afghanistan-police-force


08. Iran

Usubije amaso inyuma ukareba imyigaragambyo yiswe iya Ashura mu 2009 wahita ubona urwego rw’ubuhubutsi bw’igipolii cya Iran. Igipolisi ndetse n’ubuyobozi batangaje ko iyo myigaragambyo yaguyemo abantu 36, ariko abigaragambyaga bavuga ko uwo mubare ari muto cyane. Muri iyo myigaragambyo, abaturage bakoze mu Ukuboza 2009 nyuma y’amatora ya perezida bavugaga ko yabayemo kwiba amajwi, igipolisi cyakoresheje imbaraga z’umurengera n’ubuhubutsi bukabije ku baturage baraswaho, barakubitwa. Ibi byatumye abaturage bongera kwigaragambya ubwo Iran yakiraga inama yamaganaga ubwicanyi bukorerwa Abirabura b’Abanyamerika, ibintu abaturage bafashe nko kwigaragaza uko batari ku bayobozi b’iki gihugu.

iran-police-brutality


07. Haiti

Guhubuka kw’igipolisi cya Haiti nabyo ngo ni ibintu bimaze kumenyerwa. Ubu buhubutsi bukaba bwaratangiye kwigaragaza ubwo ikirwa cya àŽle-à -Vache guverinoma yifuzaga kugira ahantu nyaburanga. Ngo aho gukurikiza amahame ajyanye no kwimura abari batuye ahashaka gushyirwa ibikorwa bifitiye igihugu inyungu, ngo imashini zahise zitangira gusenya amazu, igipolisi nacyo kigaragaza guhubuka gukabije mu guhangana n’abaturage batari bashyigikiye icyo gikorwa. Icyo gihe ngo abaturage barakubiswe nta kurobanura ndetse nab a pasitoro n’abagore ntibareberwa izuba.

Umukuru w’igipolisi wari uriho aho hantu icyo gihe yasimbujwe undi ngo ahangane n’abigaragambyaga. Ikibabaje ngo kikaba ari uko abaturage ari bo batanga imisoro ivamo imishahara y’abo bapolisi bahindukira bakabakorera ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

haiti-police


06. Kenya

Igihugu cya Kenya kuri uru rutonde dukesha Wonderlist kiza ku mwanya wa gatandatu mu bifite igipolisi gihubuka bikabije. Iki gihugu ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika gifite ibibazo bitandukanye birimo n’ikibazo cya ruswa iri ku rwego rwo hejuru. Mu 2016 abaturage bishoye mu mihanda bamagana guverinoma na ruswa iyirangwamo, ariko bahura n’ibihano bikomeye by’abashinzwe umutekano. Abigaragambyaga barakubiswe barongera barakubitwa ndetse igipolisi gifata ingamba zikakaye zo gutatanya abigaragambyaga.

KENYA-POLITICS-UNREST-POLICE


05. u Burusiya

Igipolisi cy’u Burusiya nacyo kivugwa mu birangwa no guhubuka no gukoresha ingufu z’umurengera, aho gishinjwa no kwicira abantu muri za kasho. Igikorwa kibabaje igipolisi cy’u Burusiya giherutse gukora, ni igihe uwahoze avugiriza ingoma itsinda ryamamaye mu myaka ya za 70 witwa Sergei Pestov wari watawe muri yombi asanzwe mu igaraji rye ashinjwa gutunga ibiyobyabwenge. Umunsi wakurikiyeho, umugore we niwe witabajwe nyuma yo kubona umurambo hatari hamenyekanye nyirawo umugore we avuga ko ari uw’umugabo we, nyamara igipolisi cyo kivuga ko uwo munsi kimufata cyahise kimurekura nimugoroba.

russia-police-brutality


04. Somalia

Igihugu cya Somalia ni igihugu cyugarijwe n’ibibazo byinshi birimo n’ikibazo cy’intambara n’iterabwoba. Abapolisi basaga 1,000 b’iki gihugu bari batorejwe mu Budage baje kugira gutya baburirwa irengero havugwa ko bagiye kwiyunga ku mutwe w’iterabwoba mu 2009. Igipolisi iki gihugu rero gifite gifite ikibazo cyo kudahembwa neza bigatuma abapolisi bajya mu bindi bikorwa bakuramo amafaranga. Kwinjira mu ngo z’abantu guhatira abaturage kubaha ruswa ngo bimaze kumenyerwa ku bapolisi muri iki gihugu.

somali-police-force


03. Misiri

Muri iki gihugu ibintu byarushijeho kumera nabi nyuma y’Impinduramatwara ya Cyarabu aho bivugwa ko mu 2015 gusa hagaragaye ikibazo cy’iyicarubozo ryakorewe abaturage bagera kuri 600, hatabwa muri yombi abagera ku 40,000, abagera ku 1265 baburirwa irengero mu gihe abagera kuri 267 bishwe. Ibi byose ngo bikaba byarakozwe n’igipolisi hagamijwe gushyigikira iyi mpinduramatwara yasize ikuye Hosni Mubarak ku butegetsi.

APTOPIX Mideast Egypt


02. Afurika y’Epfo

Muri iki gihugu imibare igaragaza ko umubare w’abaturage bicwa na polisi ugenda wiyongera buri mwaka aho imibare igaragaza iyicarubozo no gufata ku ngufu bikorwa n’abapolisi izamuka. Mu 2016 gusa, abantu 244 barishwe mu gihe abagera ku 124 bafashwe ku ngufu bikozwa n’abapolisi, mu gihe abantu 145 bakorewe iyicarubozo.

world-capital-of-police-brutality


01. USA

american-police-1

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo kiza imbere mu kugira igipolisi kirangwa n’ubuhubutsi n’ubugizi bwa nabi bivugwa ko byarushijeho kugira ubukana nyuma y’igitero cyo kuwa 11 Nzeri 2001. Nyuma y’itangira ry’intambara yiswe iyo kurwanya iterabwoba, abapolisi bo muri iki gihugu bahawe ubudahangarwa ku burenganzira bw’abaturage. Mu minsi ishize, cyagiye kirangwa n’ubwicanyi bukabije inzirakarengane zikicwa nyuma y’urubanza rubogamye. Iki gipolisi kandi cyagiye kirangwa no kwibasira Abirabura bo muri iki gihugu uketsweho akantu gato cyangwa akabeshyerwa agahita yicwa kubera uruhu rwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *