Ndi umunyakuri, simbereyeho kuneeza rubanda-Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame atangaza ko ari umunyakuri, udakora agamije gushimisha abantu, ahubwo akora ibikwiye ku bw’inyungu rusange z’Abanyarwanda, aho gukora agamije gushimisha bamwe.
Ibi aherutse kubitangaza mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique mu ntangiriro za Gicurasi 2017. Ku kibazo yabajijwe ati “Ibihe by’amatora bijyana no gusezeranya abaturage ibyo uzabakorera, ni iki musezeranya Abanyarwanda ngo bazabatore”.
Umukuru w’igihugu yasubije ko ari umunyakuri, atabereyeho kunezeza rubanda. “Muranzi, si ndi wa muntu wo kubeshyeshya Abanyarwanda uduhendabana mbasezeranya ibinyoma. Ndi Umunyakuri, simbereyeho kuneeza rubanda. Tuzi aho tuvuye, ibyo twagezeho ndetse n’ibyo dukwiye tunagomba kongera gukora, ariko tukamenya n’aho tugarukira”.
Akomeza avuga ko atasezeranya Abanyarwanda ibyo atazabagezaho. Ati “Sinshobora kugira icyo nsezeranya ntabasha gushyira mu bikorwa, mwintegerezaho ibindi bitari ukwibutsa Abanyarwanda ko bagomba gukorera hamwe kugirango bagire ejo heza hazaza. Nakongeraho ikindi kintu cya ngombwa : aya matora aratureba twese, twebwe twenyine ubwacu”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akongera yerekana ko umwenda aba awubereyemo Abanyarwanda, ati “Niba nshaka guha isomo Isi, ishobora kubimbaza, aha rero ni i by’u Rwanda, ni iby’abanyarwanda, amahanga ntacyo agomba kutwigisha”.»
Umunyamakuru yamubajije icyo atangaza ku badashidikanya ko azatorwa, agira ati “Tariki ya 4 Kanama, Abanyarwanda bazitabira amatora yo kwitorera perezida wabo”.
Namwe muri umukandida, kandi kongera gutorwa kwanyu ntibishidikanywaho, mwabisobanura mute? Perezida Kagame yamusubije agira ati « Ibihe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo bigira uruhare kuri demokarasi yarwo n’imyitwarire mu matora mu buryo bwihariye. Gushaka kubijyamo impaka ugereranya n’ibihugu bitabayemo jenoside, nta mpamvu bifite ahubwo byatuma abantu batiyumvisha neza ibibera mu Rwanda”.
Amubajije niba nta bwoba afitiye abandi bakandida bashobora guhatana nawe mu matora, yamusubije ko icyo ari ikibazo gito cyane, ati “Twanyuze mu bihe bikomeye kandi bibabaje, ako rero ni akabazo gato cyane mu bindi binini”.
Muri iki kiganiro kandi Umukuru w’igihugu yatangaje ko atajya yicuza ku cyemezo runaka yafashe, ahubwo afata igihe agahangana n’ingaruka z’ibyo yagizemo uruhare.
Yanasobanuye kandi icyo yahereyeho yirukana uwari umuyobozi wa Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere(RwandAir), avuga ko abanyarwanda bamushinze kureba ibitagenda akabikosora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *