f6cqjlqxaaaxneu.jpg

Tshisekedi yongeye kwemeza ko atazaganira na M23, ashimangira ko ubu FARDC ikomeye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yongeye gushimangira ko nta biganiro guverinoma ye iteze kugirana n’umutwe wa M23 yita umutwe w’abanyabyaha wajyanwe muri Congo n’u Rwanda, ndetse yongeraho ko bongereye ingufu ku buryo biteguye icyo ari cyo cyose mu kurinda igihugu.

Ibi Tshisekedi yabitangarije kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Nzeri, i New York, aho yitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba muri Amerika mbere yo kujya ku ruhimbi rw’Umuryango w’Abibumbye, yabanje gutanga ibisobanuro ku bijyanye n’intambara ya M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ati ” Ku bijyanye na M23 nifuzaga kubabwira ko ari umutwe w’abagizi ba nabi batangiye ‘aventure’ na yo ubwayo y’ubugizi bwa nabi iyobowe na na bwana Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kandi ni ukubera ko ari abagizi ba nabi tutazigera tuganira cyangwa ngo twinjire mu biganiro ibyo aribyo byose na bo. Narabivuze bihagije, mbisubiramo inshuro nyinshi, kandi ndongeye ndabibahamirije,”

Tshisekedi yakomeje avuga ko ubu Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyongereye imbaraga ku buryo kiteguye icyaba icyo ari cyo cyose mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

Yagize ati “uyu munsi turavuga, birahagije … niyo mpamvu twongereye ubushobozi bwacu kandi turi, nshobora kubivuga uyu munsi, ku rwego dushobora guhangana n’ingorane zose zituruka muri kiriya gihugu (u Rwanda). Ntabwo rero tugiye kumanura amaboko mu kurinda igihugu cyacu kandi sinkuramo icyakorwa cyose mu kurengera iki gihugu no kugira amahoro nyayo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,”

f6cqjlqxaaaxneu.jpg

Mu gihe Perezida Tshisekedi atangaza ibi, umutwe wa M23 na wo uravuga ko ntaho uzajya kandi witeguye kurwanira icyo uharanira. Ubwo yari i Kiwanja kuri uyu wa Mbere ushize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa M23 yabwiye abaturage ko ntaho bazajya kandi ibyabaye mu 2013 bitazongera kuba.

Yagize ati ” Ntaho tuzajya bavandimwe (barumuna/bakuru bacu na bashiki bacu) dukunda. Turi abahungu ba Rutshuru, abahungu ba Masisi, turi aba Kalehe, iwacu ni Kinshasa, muri Bas-Congo n’ahandi hose muri RDC. Ubwo rero iyo batubwiye ngo tugende, ni he bashaka ko tujya? Nababwiye ko amateka ya 2013 atazigera yisubiramo. Bafashe umwanya wabo wo kwitegura, rero niba bashaka kudutera, umukino utangire.”

Ku ruhande rwe, Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa, we kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Nzeri abinyujije kuri twitter yavuze ko nta muntu kampara kugirango umutekano ugaruke mu burasirazuba bw’igihugu.

Ati ” Niba Perezida Félix Tshilombo akomeje gutera imbogamizi mu kugaruka kw’amahoro mu Burasirazuba, amateka azasigarana ko amahoro n’umutekano by’abaturage bacu ndetse n’abana bacu bizagarurwa atabigizemo uruhare”.

Wumvise rero ibikomeje kuvugwa n’impande zombi, ntiwaba uri kure y’ukuri wemeje ko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo vuba hashobora kwaduka intambara ikomeye yeruye kandi izarangire uruhande rumwe rwemeye kuyamanika nyuma y’uko inzira y’ibiganiro bigaragara ko yananiranye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *