Abadepite bagize PAC imbere y'abayobozi ba UR

UR mu ihurizo ryo kugaruza amafaranga yishyuriye abarimu 39 yohereje mu mahanga ntibagaruke

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buri mu ihuriro ryo kugaruza amafaranga (Frw) abarirwa muri miliyari 1 na miliyoni 347 yishyuriye abarimu 39 bagiye kwiga mu mahanga, ariko ntibagaruke.

Iki kibazo cyagaragajwe kuri uyu wa 20 Nzeri 2023 ubwo abayobozi n’abakozi bo muri iyi kaminuza bageraga imbere ya komisiyo mu nteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC.

Kurikira ikiganiro cyose cya UR na PAC hano

Umuyobozi wungirije w’iyi kaminuza ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, Dr Ndikumana Raymond, yasobanuye ko aba barimu bari muri 896 boherejwe mu mahanga hagati y’umwaka w’2010 n’2018 kugira ngo bahabwe ubumenyi bukenewe, ariko 39 ntibagaruka kubera impamvu zitandukanye.

Dr Ndikumana yagize ati: “Urebye muri iki gihe kiri kuvugwa muri 2010 kugeza muri 2018 bigaragara muri ino audite, kaminuza yohereje abantu barenze 896 kwiga hanze. Muri bo 39 turi kuvuga hano ntabwo bagarutse ku mpamvu zimwe na zimwe. Bamwe baraje muri kaminuza, bakora nk’umwaka umwe cyangwa ibiri, itatu bakagenda, ari byo nyine bigenda bitera iyi myenda.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko byasabye ko iyi kaminuza ikorana na za ambasade kugira ngo imenye aho aba barimu 39 baherereye, ubwo yahamenyega iboherereza amabaruwa ibasaba kwishyura, ariko akemeza ko amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi adasobanutse neza, yerekana ko nta cyizere cy’uko amafaranga yose azagaruzwa.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yabajije Ndikumana amafaranga amaze kugaruzwa, asubiza ati: “Yewe! Amaze kugaruka ni make cyane kuko bose ntabwo ari ko bamera kwishyura. Bamwe twaboherereje ama-lettres, ariko ubundi ikiba gisigaye ni uko na we adusubiza, akatubwira ngo nzishyura gutya. Ntabwo ari benshi gusa dufite nk’ingero z’abantu bane batangiye kwishyura. Yego bishyuraho make ku buryo aya ngaya atahita agaruka uyu munsi.”

Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko niba aya masezerano adasobanutse (vague), bisobanuye ko kugaruza amafaranga yose bizagorana. Ati: “Twebwe icyo tureba ni amafaranga yagiye. Murimo muratubwira ko mwabandikiye n’amabaruwa ariko umuntu ushaka kugaruza amafaranga, atangira yemera ko n’umuntu yayamuhaye mu buryo budasobanutse, atagomba kuyatanga?”

Mukabalisa yongereyeho ko kaminuza ari yo ikwiye kubazwa aya mafaranga. Ati: “Niba contracts ziri vague, ukatubwira ko waboherereje amabaruwa, ubwo ni mwe turi buyabaze. Kuko turabona amafaranga yagiye, ukatubwira ko legal basis ari nk’aho ari ntayo [ni byo mwivugiye], ariko ubu recovery tuyizane kuri UR, abe ari yo izayaduha kuko yo turayashaka, ni amafaranga y’abaturage yagiye.”

Dr Ndikumana yasubije ko hazifashishwa inzego zitandukanye kugira ngo aba barimu bishyure, nibiba ngombwa hitabazwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) na Polisi ndengamupaka (Interpol). Yatanze icyizere ko mu myaka itatu iri imbere, amenshi muri yo azaba amaze kugaruzwa.

Abadepite bagize PAC imbere y'abayobozi ba UR
Abadepite bagize PAC imbere y’abayobozi ba UR

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *