Umunyamabanga ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Suella Braverman, yatangaje ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda y’u Bwongereza ari icyitegererezo cy’Isi yose mu guhangana n’iki kibazo.
Avuga n’umunyamakuru Nick Ferrari wa LBC kuri uyu wa Gatatu, Braverman yavuze ko ikigamijwe ari uguhagarika ikoreshwa ry’amahoteri ku bimukira bakora ingendo zambuka Umuyoboro uzwi nka English Channel.
Yavuze ko gahunda y’u Rwanda – igamije “gufata no kwirukana abantu vuba” ishobora kuba “icyitegererezo ku bindi bihugu” nabyo bihura n’ikibazo cy’abimukira.
Ati: “Amaherezo, dukeneye kubasha kugabanya no gukemura iki kibazo”. “Niyo mpamvu gahunda yacu y’u Rwanda ni imwe mu bisubizo”.
“Dukeneye kubasha gufata no kuhavana abantu byihuse mu gihe bageze hano mu buryo butemewe n’amategeko.”
Suella Braverman yakomeje agira ati: “Ikigaragara ni uko twaciwe intege mu nkiko.
“Wabonye ibyabaye muri Kamena umwaka ushize aho twagerageje guhagurutsa indege ariko tubibuzwa n’ikirego mu mategeko, turacyahanganye n’icyo kirego kandi tuzaba turi mu rukiko rw’ikirenga mu mpera z’uyu mwaka. Dutegereje umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga”.
Yakomeje agira ati “Twizeye ko amasezerano yacu yemewe n’amategeko, Nizera ko ari amasezerano atarigeze abaho ku Isi, ndizera ko ashobora kuba icyitegererezo ku bindi bihugu ku buryo byakemura ikibazo cy’abimukira kandi igihe bizadushobokera tuzakora ku kubona indege zerekeza mu Rwanda”.
Icyakora, Suella Braverman yanze kuvuga ku gihe bishobora kuzatwara kugira ngo indege zerekeza mu Rwanda zizahaguruke, avuga ko bizaterwa n’ingengabihe y’urukiko.


