ADEPR: Kuba Abakiristo barahishwe ibibazo byugarije itorero, barasaba ubuyobozi buriho kwegura

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho bamwe mu bayobozi mu itorero rya ADEPR mu Rwanda batawe muri yombi ariko kuva icyo gihe, ku itariki 03 Gicurasi hakaba nta rwego na rumwe mu zigize itorero ruramenyesha abagize itorero ibiri kuriberamo, bamwe mu bakirisito baravuga ko bigaragaza ko izi nzego zidahangayikishijwe n’ibikorerwa mu itorero kandi zidahangayikishijwe n’ibikomere umukumbi w’Imana ufite ngo ube wahumurizwa. Aba bakaba bifuza ko imiterere n’imikorere y’imyubakire y’ubuyobozi y’itorero yahinduka ndetse abagize inzego z’ubuyobozi buriho bakegura mu maguru mashya.
Kuwa 03 Gicurasi 2017 nibwo Polisi y’u Rwanda yemeje ifatwa n’ ifungwa ry’abayobozi muri ADEPR ari bo; Eng. Sindayigaya Theophile; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’uwitwa Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’Imari. Umuvugizi wa polisi ACP Badege akaba yaravuze ko bakurikiranweho gucunga nabi umutungo.
Mu ibaruwa ifunguye bamwe mu bagize itorero, bavuga ko bavugira abakirisitu bagenzi babo kuko babuze kivugira, bagejeje kuri Bwiza.com, bavuga ko bababajwe n’ibihe itorero ryabo ririmo, bituruka ku ifatwa n’ifungwa rya bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero, bakaba kandi bababajwe no kumva abayobozi b’itorero bashinjwa ibyaha byo kunyereza no gucunga nabi umutungo w’itorero kandi ari bo bakagombye kuba intangarugero.
Aba kandi ngo bababajwe n’imvune abakirisitu b’itorero bagize bagira ngo bagere ku gikorwa cy’iterambere rivuye mu maboko yabo, ariko inzego batumye bikaza kugaragara ko zitabasohoreje ubutumwa nk’uko bikwiye, bagatahishwa Hotel Dove irimo imyenda ya banki kandi baratanze amafaranga yo kwishyura yose.
Aba bakirisitu barangajwe imbere na Rurangwa Denis na Sugira Steven, bamwe mu bari mu itsinda ry’urubyiruko rw’itorero bagaragaje ubushake bwo gutanga umusanzu mu gushakira umuti ibibazo bigaragara muri ADEPR batumiwe mu nama yo kuwa 18 Mata 2012 yabahuje n’abakomiseri ba komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, bavuga ko nk’uko bakomeje kubigaragaza imikorere n’imyubakire y’ubuyobozi bw’iri torero rikoreramo iteza amakimbirane mu itorero akagera no ku bakirisitu bo hasi ari nabo Banyarwanda kandi ko abagiye bahagararira iyo miyoborere bayifashisha gukora ibyo bashaka ugasanga inzego zose z’ubuyobozi zaramunzwe na ruswa nta wakosora undi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kubera ibi byose, aba bagaye Inama y’ubuyobozi y’itorero itarahagarariye abagize itorero ngo irengere inyungu zabo, bakagaya inteko rusange bashinja kuba itaritaye ku nyungu z’itorero n’iz’abakirisitu ikita ku nyungu zayo, ndetse bakagaya biro nyobozi bavuga ko abayigize birebyeho ubwabo bakifashisha ububasha bahawe mu kurenganya abagize itorero ndetse bagashyirisha igisebo k’umurimo w’Imana bakagombye guhesha icyubahiro.
Aba bavuga ko bavugira abandi bakirisitu kuko ngo babuze kivugira, basanga Umuvugizi mukuru w’itorero, Bishop Sibomana Jean akwiye kuvugira abapasitoro kuko ngo ari bo bamutoye kandi ngo akaba ari bo ahagarariye nk’uko biri kwigaragaza. Bakaba bavuga ko kugeza ubu ntacyo Bishop Sibomana aratangariza abakirisitu ku birebana n’aba bayobozi baherutse gutabwa muri yombi bashinjwa kunyereza umutungo w’itorero.
Bimwe mu byifuzo aba bakirisitu bafite, harimo gusaba abagize inzego zose z’ubuyobozi bw’itorero, kwicuza no gusaba Imana n’abagize itorero imbabazi z’uko bemeye gukoreshwa n’imiterere n’imiyoborere mibi mu bihe bitandukanye no kuba baratereranye abakirisitu muri ibi bihe bigoye.
Barasaba kandi abagize inzego z’ubuyobozi z’itorero ADEPR kwegura mu maguru mashya kuko batakibafitiye icyizere. Ibi bakaba babihurizaho na komisiyo yiswe ‘Nzahuratorero’, aho uyihagarariye, Dr Jean de Dieu Basabose, nawe mu minsi ishize yatangaje ko abayobozi bariho bakwiye kuvaho, ko ubuyobozi bwabo ari “ubuyobozi butarangwa n’ubunyangamugayo’” akanabushinja ko budacunga neza umutungo w’itorero.
Aba kandi barasaba abapasitoro n’abagize itorero batahwemye kugaragaza ibibazo biri mu itorero n’uburyo byakemuka, gukomeza gusenga Imana no gukora ubuvugizi ku bw’abagize itorero bavuga ko babaye isibaniro ry’inyungu za bamwe bagiye bifashisha imiyoborere y’itorero irwaye.
Banasabye inzego za leta zifite amatorero mu nshingano zazo gukomeza kubafasha muri uru rugendo barimo bavuga ko ruganisha ku mpinduka nziza mu itorero ADEPR kugirango rikomeze kuba umusemburo w’iterambere ry’Abanyarwanda.
Mu gusoza iyi baruwa yabo bakaba bashimiye perezida Kagame kuba yarumvise gutakamba kw’Abanyarwanda babarizwa muri ADEPR agahagurukira kubarengera, bakaba bamwizeza ko bamuri inyuma kandi bamushyigikiye mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
kanda-hano-usome-itangazo
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *