Abayobozi bo muri REG na EUCL ubwo bari imbere ya PAC

Ikigo EUCL gitanga amashanyarazi cyahombye Frw miliyari 87 mu myaka 2

Sangiza iyi nkuru

Ikigo EUCL gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda cyahombye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 52 (Frw 52.504.000.000) mu mwaka w’ingengo y’imari w’2021/2022 na miliyari 35 mu w’2022/2023.

Iki kibazo cyagaragajwe n’abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, kuri uyu wa 21 Nzeri 2023 ubwo abayobozi n’abakozi bo muri REG ndetse na EUCL iyishamikiyeho bari bitabye ngo bisobanure.

Depite Bakundufite Christine, agaragaza iki kibazo, yagize ati: “Ndagira ngo ntangire mu bibazo bigaragara muri EUCL. Bari gukorera mu gihombo kuko muri uno mwaka warangiye ku itariki 30/06/2023 yagize igihombo kingana na miliyari 52 na miliyoni 504 zirenga mu gihe cy’umwaka, nyamara mu gihe cy’umwaka wari warangiye ku itariki 30/06/2021 ho yari yagize inyungu ingana na miliyari 2 na miliyoni 23.”

Uyu mushingamategeko yavuze ko iki gihombo ari kinini cyane, bityo ko gishobora kuba cyaratewe n’ikintu kidasanzwe. Ati: “Ubwo batubwira impamvu y’iki gihombo. Ikigaragara ni kinini cyane, hagombye kuba hagaragara ikintu kinini kidasanzwe cyagombye kuba gisobanura iki gihombo kingana gutya.”

Umuyobozi Mukuru wa REG, Zindiro Armand, yasobanuye ko “Ni byo koko nk’uko byavuzwe twavuye mu mwaka wa 2021 twakoze icyo nakwita profit ya miliyari 2, umwaka ukurikiyeho tubona igihombo cya miliyari 52 zirenga. Ibi ngibi byavuye ku kiguzi cy’amashanyarazi. Amashanyarazi twaguraga aturuka kuri sources zihenze, ari zo zikoresha diesel.”

Yakomeje agira ati: “Hafi ya 90% y’amafaranga EUCL yinjizaga yose agenda ku kiguzi cy’amashanyarazi. Ibi biterwa n’amasezerano twagiye tugirana n’abacuruzi b’amashanyarazi bigenga. Akenshi ayo masezerano ni yo atuma ikiguzi cy’umuriro kiba kiri hejuru cyane.”

Yijeje ko hari imishinga REG ifite izatuma ikiguzi cy’umuriro w’amashanyarazi kijya hasi, kigatuma EUCL iva mu bihombo, harimo uwo gukoresha inganda nshya zirimo urwa Rusumo mu burasirazuba bw’igihugu n’urwa Shema mu burengerazuba, hamwe no guhagarika ikoreshwa ry’imashini zikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Umuyobozi wa EUCL na we yasobanuye ko ihenda ry’ibikomoka kuri peteroli ryagize uruhare rukomeye muri iki gihombo. Yagize ati: “Uko ibiciro byagiye bihindagurika ku isoko mpuzamahanga kubera Covid, kubera logistical challenges, kubera intambara za Russia na Ukraine n’ibindi, byose byagize ingaruka, fuel ngira ngo n’abatwara imodoka barabizi ko yazamutse hafi inshuro 6 n’ubwo Leta yagiraga ibyo yigomwa.”

Umugenzuzi Mukuru w’imari n’umutungo by’igihugu, Kamuhire Alexis, yasobanuriye PAC ko kuri iki gihombo hiyongeraho ikindi cya miliyari 35 cyagaragaye mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki ya 30 Kamena 2023, akabara amakosa ku basesenguzi b’imari badashobora kumenya hakiri kare icyatera ibihombo ngo batange inama zo guhangana na byo.

Abayobozi bo muri REG na EUCL ubwo bari imbere ya PAC
Abayobozi bo muri REG na EUCL ubwo bari imbere ya PAC

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *