Mu gihe kitarenze icyumweru kimwe, Ibikorwa by’Icyumweru cy’Ingabo by’umwaka 2017 biri kugaragaza umusaruro ushimishije.
Mu bijyanye na serivisi z’ubuvuzi gusa, abaganga ba gisirikare hamwe n’abafatanyabikorwa bafatanyije mu bikorwa byo Kuvura abarwayi ku buntu bafite uburwayi bwarengeranye kubera ubushobozi buke, bamaze kuvura abarenga ibihumbi 20 ku bafite uburwayi bw’amaso, indwara z’abagore, iz’ubuhumekero, iz’amenyo hamwe no gusiramura igitsina gabo. Izi serivisi zikaba zaratangiwe mu Bitaro n’Ibigo Nderabuzima bya Ngarama, Kiziguro, Musanze, Rubavu, Masaka, Nemba, Murunda, Kibirizi, Bweyeye, Nkombo na Nyabihu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaturage bashoboye kubona kuri serivisi z’ubufasha mu kwivuza mu bikorwa by’Icyumweru cy’Ingabo, baravuga imyato ingabo z’u Rwanda. Umwe mu babyeyi bahawe ubufasha mu kwivuza indwara z’abagore (fistula) yari amaranye igihe, yatanze ubuhamya agira ati: “Ibi ntabwo bisanzwe, mbere twabonaga abasirikare tukiruka, ariko reba muri iki gihe nibo bafata iya mbere mu kutuvurira ubuntu. Byansabaga kujya kwivuriza kure kubera ubu burwayi, ubu ndishimye cyane kubera icyizere giturutse k’ubutabazi mpawe, kuva ubu ipfunwe nari mfite ryo kutegera umuryango wanjye n’inshuti rirarangiye”
Icyumweru cy’Ibikorwa by’Ingabo mu kwivuza byakomeje kuri uyu wa 15 kuzagera kuwa 20 Gicurasi 2017, bikomereze mu Bitaro n’Ibigo Nderabuzima bya Nyamasheke, Bushenge, Kibogora, Ngororero, Muhororo, Kabaya, Gahini, Rwinkwavu no mu Bitaro bya Nemba. Nanone kandi kwipimisha k’ubushake no kugira inama abanduye virusi itera SIDA bizakomereza mu Bitaro bya Musanze, Nyabihu na Rubavu.
Ibindi bikorwa bitandukanye biteganyijwe gukorwa mu Cyumweru cy’Ingabo mu bijyanye n’ibikorwa remezo by’iterambere, ubuhinzi n’ubworozi no kubungabunga ibidukikije, n’abyo birakomeje mu gihugu cyose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


