Nyarugenge: Uwahoze ari Umuyobozi wa RCA aratangira kuburanishwa kuri uyu wa Gatatu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 27 Nzeri, urukiko rwibanze rwa Nyarugenge ruratangira kuburanisha Jean-Bosco Harelimana wahoze ari umuyobozi w’ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda (RCA) ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Harelimana akekwaho ibyaha birimo kutubahiriza amabwiriza agenga itangwa ry’amasoko ya leta no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Nk’uko byatangajwe na Thierry Murangira, umuvugizi w’ikigo gishinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), ngo ifatwa rya Harelimana ryatewe n’iperereza ryari rimaze igihe rikorwa.

Iperereza ryakozwe, nk’uko avuga, rijyanye n’ibyaha akekwaho kuba yarakoze muri manda ye muri iki kigo.

Muri Mutarama, Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yakuye ku mirimo ye Harelimana nk’umuyobozi wa RCA, bitewe no kunanirwa inshingano ze. Icyo gihe ibisobanuro birambuye bijyanye no kwirukanwa kwe ntibyashyizwe ahagaragara.

RCA ni ikigo gishinzwe guteza imbere no kugenzura urwego rw’amakoperative mu Rwanda. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, imibare yaturutse muri RCA yerekanye ko mu Rwanda hari amakoperative agera ku 9.706 afite imari shingiro irenga miliyari 47.8.

Amakoperative yose abarirwa abanyamuryango barenga miliyoni eshanu (agizwe n’abagabo barenga miliyoni 2.77, n’abagore barenga miliyoni 2.25).

Kuva RCA yashingwa, amakoperative yagize uruhare runini mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, cyane cyane Amakoperative yo kuzigama no kugurizanya (SACCOs) yagize uruhare runini mu kuzamura ubukungu mu gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *