Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatanze impuruza y’abo cyita intasi z’u Rwanda ziri hafi y’umupaka wa kiriya gihugu n’u Rwanda.
Ni impuruza yatanzwe nyuma y’inama y’umutekano ku wa Kabiri yahuje ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni intara imaze igihe irangwamo umutekano muke kubera imirwano y’Ingabo za Congo na M23; ndetse hari n’ubwoba bw’uko imirwano hagati y’impande zombi ishobora kongera kubura.
Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko yatanze impuruza y’uko “abaturage benshi b’u Rwanda bamaze igihe bambuka bitwaje amakarita y’itora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba bakekwaho kuba intasi zoherezwa n’u Rwanda.”
Izo ntasi ngo ziri hafi y’umupaka wa RDC.
Inama y’umutekano yabereye i Goma yasabye inzego z’umutekano za RDC gukomeza kuba maso; mu rwego rwo “kwirinda ko umwanzi yakwinjirira mu mirongo yacu [y’urugamba].”
Col Ndjike yavuze ko u Rwanda rwakajije ibikorwa by’ubutasi kuri RDC, nyuma y’uko Leta y’iki gihugu yeruye ko itazigera ijya mu biganiro na M23; umutwe ubutegetsi bw’i Kinshasa buvuga ko ufashwa n’u Rwanda.
Yavuze kandi ko kuri ubu M23 yatangiye kwisuganya isubira mu duce yari yaravuyemo; ibica amarenga y’uko uyu mutwe waba uri kwitegura kongera kujya mu mirwano n’Ingabo za Leta ya Congo.
FARDC iravuga ko ikomeje kuryamira amajanja, mu rwego rwo guharanira ko agahenge kamaze igihe hagati yayo na M23 kakomeza.
Andi makuru avuga ko Igisirikare cya Congo gikomeje gutegura rwihishwa ibitero kuri uriya mutwe; nyuma y’uko Kinshasa yeruye ko itazigera ijya mu mishyikirano na wo.


