Irak: Inkongi y’umuriro yibasiye ahaberaga ubukwe yahitanye byibuze 100

Sangiza iyi nkuru

Byibuze abantu 100 bapfuye abandi 150 barakomereka nyuma y’inkongi y’umuriro yadutse mu birori by’ubukwe mu majyaruguru ya Irak.

Abantu amagana n’amagana bari mu munsi mukuru ahitwa Al-Hamdaniya, mu Ntara ya Nineve mu majyaruguru ya Irak, ubwo inkongi y’umuriro yadukaga aho waberaga mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ushize.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko hataramenyekana icyateye iyi nkongi, ariko amakuru y’ibanze avuga ko yadutse nyuma yo gucana fireworks.

Ibyapa byari aho ngo bishobora kuba byafashwe n’udushirira twa fireworks, bituma igice cy’igisenge gifatwa n’inkongi.

Ibiro Ntaramakuru bya Irak (INA) byavuze ko inkongi yatumye ibice by’icyumba cyaberagamo ibiro bigwa bitewe n’ikoreshwa ry’ibikoresho byo kubaka bihendutse bitamara bidatinda kugwa iyo inkongi y’umuriro yadutse.

Ntiharamenyekana neza niba umugeni n’umugabo we bari mu bapfuye cyangwa abakomeretse. Gusa, amakuru ya mbere mu binyamakuru byo muri Irak yavuze ko bapfuye, nyuma Ibiro Ntaramakuru byitwa NINA bitangaza ko ari bazima ariko bari kuvurwa ubushye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *