Komite y’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, ishinzwe ingengo y’imari y’igihugu, yasabye minisiteri y’ibikorwaremezo gukora inyigo igamije kureba niba gas methane yo mu Kiyaga cya kivu itajya ikoreshwa mu guteka. Ni nyuma y’aho Abanyarwanda mu minsi ishize bazamuriye ikibazo cy’igiciro cya gaz cyazamutse ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko bagiye gusubira ku gukoresha amakara.
Guverinoma y’u Rwanda imaze iminsi ishishikariza Abanyarwanda gukoresha gaz bakava ku makara ku bw’inyungu z’ibidukikije. Mu gihe byaba bigaragaye ko iyi gaz yo mu Kivu yajya yifashishwa mu guteka, amafaranga yasohokaga mu gutumiza gaz hanze nayo yagabanyuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bivugwa ko kuri ubu u Rwanda rukoresha gaz yatumije mu bihugu duturanye birimo Kenya na Tanzania.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu, ishami rya REG, Emmanuel Kamanzi, ngo iki gitekerezo cy’abagize inteko ishinga amategeko cyarakiriwe kandi bari gukorana n’abashoramari ngo barebe uko bacukura gaz ndetse bakayibika.
Yavuze ko kugeza ubu ikoranabuhanga rihari rigaragaza ko iyi gaz ishobora kubikwa, ariko imbogamizi ihari ikaba ari uko bisaba kuyibika mu bintu binini cyane kubera ko ngo idashobora kwegeranywa. Mu 2012 REG ikaba yaravugaga ko ibigo bitumiza gaz bifite ubushobozi bwo kubika metero cube 80,000.
Kamanzi avuga ko iki ari cyo kibazo gisigaye, ariko ngo bari kwiga ikindi cyakorwa nko gushyiraho imiyoboro yajya inyuzwamo iyo gaz ikajya kugaburira imijyi.
Mu 2012 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yagabanyirije imisoro abatumiza gaz, bituma igiciro cyayo kigabanyuka kiva hagati y’amafaranga 1300 n’1600 ku kilo, kigera ku mafaranga hagati ya 800 n’1000 ariko biravugwa ko ibi biciro byongeye kuzamuka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


