Abayobozi baravuga ko umusirikare wa Amerika, Travis King, wahungiye muri Koreya ya Ruguru muri Nyakanga, ari mu maboko ya Amerika nyuma yo kwirukanwa na Pyongyang.
Kuri uyu wa Gatatu, igitangazamakuru cya Leta, KCNA, cyatangaje ko Koreya ya Ruguru yafashe icyemezo cyo kwirukana umusirikare w’Umunyamerika, Travis King, wavuze ko yemeye kwinjira muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko kubera kurakazwa ivangura riba muri Amerika.
Iki cyemezo cyari gikubiye mu bisubizo bya nyuma by’iperereza ryakozwe ku kurenga umupaka kwa King muri Nyakanga nk’uko byatangajwe na KCNA. Mu kwezi gushize yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryasanze yarashakaga ubuhungiro muri Koreya ya Ruguru cyangwa ahandi kubera gufatwa nabi no kuvangura amoko mu gisirikare.
KCNA yagize ati: “King yemeye ko yinjiye ku butaka bwa Koreya ya Ruguru mu buryo butemewe n’amategeko kuko yari afite ibyiyumvo bibi byo gufatwa nabi n’ivangura mu gisirikare cya Amerika kandi ko atishimiye ubusumbane muri sosiyete ya Amerika.”
KCNA yavuze ko abayobozi biyemeje kwirukana King hakurikijwe amategeko y’igihugu.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika na White House ntibyashoboye guhita biboneka kugira ngo bitange ibisobanuro. Ingabo za Amerika muri Koreya n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye nabyo ntibyahise bisubiza ibyifuzo byo kugira icyo bivuga.
Ku itariki ya 18 Nyakanga, nibwo King, umusirikare wa Amerika w’ipeti rya private, yinjiye muri Koreya ya Ruguru avuye mu majyepfo ubwo yari mu ruzinduko rw’abasivili mu karere k’umutekano gahuriweho ku mupaka urinzwe cyane hagati y’abaturanyi.


